Abakinnyi ba APR bihariye ibihembo muri 20 km de Bugesera yagaragayemo udushya twinshi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi b’ikipe yo gusiganwa ku maguru ya APR, Yankurije Marthe na Nimubona Yves, ni bo begukanye imyanya ya mbere mu isiganwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ibilometero 20 mu Karere ka Bugesera (20km de Bugesera) ryabaye kuri iki Cyumweru.

20 Km de Bugesera ni isiganwa ritegurwa na Gasore Serge Foundation ifatanyije n’Akarere ka Bugesera n’abandi baterankunga nka Minisiteri y’Umuco na Siporo, Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku maguru ndetse n’iry’umukino wo gusiganwa ku magare na MTN Rwanda.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya akaba n’imboni y’Akarere ka Bugesera, Ingabire Paula; Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred; Depite Mukarugwiza Annonciatta n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard bose basiganwe ku ntera y’ibilometero bitatu mu cyiciro cyo kwishimisha.

Isiganwa ry’uyu mwaka ryaranzwe n’udushya dutandukanye, aho umubare w’abagore bitabira iri rushanwa wiyongereye ndetse bagasiganwa ku magare kimwe n’abana bato mu gihe kandi harimo n’icyiciro cy’abafite ubumuga (wheel Chairs).

20 Km de Bugesera y’uyu mwaka yabayemo gusiganwa ku maguru ku ntera y’ibilometero 20 byitiriwe irushanwa, intera y’ibilometero umunani ku bana ndetse n’intera y’ibilometero bitatu ku bakina bishimisha (Run for Fun) mu gihe abasiganwe ku magare bakoze intera y’ibilometero 40.

Mu bafite ubumuga basiganwe ku magare, uwa mbere yabaye Sibomana Alexis wakoresheje iminota itatu n’amasegonda 39 n’ibice 19, uwa kabiri aba Igirimpuhwe Régis wakoresheje iminota ine, amasegonda 59 n’ibice 18, Ndisanze Damien aba uwa gatatu nyuma yo gukoresha iminota itanu, amasegonda atandatu n’ibice icyenda mu gihe Ntamahungiro Jean Claude yakoresheje iminota irindwi, amasegonda 14 n’ibice 63.

Mu gusiganwa ku maguru ku ntera ya kilometero 20, mu bagabo, uwa mbere yabaye Nimubona Yves wa APR wakoresheje iminota 54, amasegonda 33 n’ibice 34, akurikirwa na mugenzi we bakinana, Tuyishime Christophe wakoresheje iminota 59, amasegonda 40 n’ibice 19 mu gihe Nizeyimana Alex wa SEC yabaye uwa gatatu asizwe n’uwa kabiri amasegonda 15.

Mu bakobwa, uwa mbere yabaye Yankurije Marthe wa APR wakoresheje isaha imwe, iminota umunani n’amasegonda 64, akurikirwa na mugenzi we bakinana, Musabyeyezu Adeline wakoresheje isaha imwe, iminota 11 n’amasegonda 49 mu gihe uwa gatatu yabaye Dusabimana Fanny wa Kicukiro wakoresheje isaha imwe, iminota 13 n’amasegonda 13.

Ku ntera y’ibilometero umunani (8km), uwa mbere mu bahungu yabaye Nzayisenga Epimaque naho mu bakobwa aba Ibishatse Angelique mu gihe mu gusiganwa ibilometero bitatu, uwa mbere mu bahungu yabaye Nkusi Pacifique wo muri GS Kibungo mu gihe mu bakobwa, yabaye Mudahogora Mediatrice wo muri GS Cyugaro.

Mu magare, ku ntera y’ibilometro 40, uwa mbere mu bagore yabaye Ntakirutimana Marthe wo muri Event Protection Team, wakoresheje iminota 34 n’amasegonda 52, Manishimwe Jeannette aba uwa kabiri akoresheje iminota 36 n’amasegonda 38 mu gihe Tuyishimire Sandrine yabaye uwa gatatu akoresheje iminota 37 n’amasegonda 30.

Twizere Frank yabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abagabo akoresheje iminota 52 n’amasegonda 28, akurikirwa na Ndikumwenayo David wakoresheje 53’02”, Hakuzimana Olivier waturutse i Gisagara, aba uwa gatatu akoreshe iminota 53 n’amasegonda arindwi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko yishimiye ko iri rushanwa ryitabiriwe ku rwego rwo hejuru ndetse rikaba ryarangiye neza.

Ati” Igikorwa cyagenze neza, hari ubwitabire bushimishije. Mu gusiganwa ku maguru hiyandikishije abasaga ibihumbi 2000, ku magare haje abarenga 300. Twagize abaturutse mu zindi ntara, haza abavuye muri Kenya n’i Goma muri Congo Kinshasa, ni igikorwa kitabiriwe kandi kuba nta mpanuka twagize twavuga ko cyagenze neza. Iki gikorwa gitumye abantu bamenya akarere ka Bugesera ku bari batakazi”

20 km de Bugesera y’uyu mwaka yanatangiwemo ubutumwa bukangurira abatuye aka karere n’abandi bitabiriye irushanwa kurwanya ruswa n’akarengane, kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’inda ziterwa abangavu. Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera na Gasore Serge Foundation bafite intego yo kugira iri siganwa mpuzamahanga.

Gasore Serge watangije 20 Km de Bugesera
Isiganwa ryitabiriwe n'abatari bake baturutse mu bice bitandukanye
Hari imbangukiragutabara ku bashoboraga kugira ikibazo icyo aricyo cyose
20 Km de Bugesera yarimo n'abanyamahanga
Abafite ubumuga na bo basiganwe ku magare yabo
Abasiganwa bahabwaga amazi mu nzira
Isiganwa ryarimo udushya twinshi
Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba, Mufulukye Fred na we yarasiganwe
Minisitiri w'Ikoranabuhanga no guhanga udushya ari kumwe na Meya wa Bugesera, Mutabazi Richard muri 20 km de Bugesera kuri iki Cyumweru
Brian yari umushyushyarugamba muri 20 km de Bugesera
Isiganwa ryahuruje abatari bake mu karere ka Bugesera
Yankurije Marthe wabaye uwa mbere mu bakobwa
Ku myaka 43, yarasiganwe
Bamwe buriye ibiti kugira ngo bihere amaso isiganwa
Abasiganwa ku magare bakoze intera ya kilometero 40
Bamwe bahisemo kwitabaza inzu zigeretse kugira ngo babashe kureba neza isiganwa
Abitabiriye 20 Km de Bugesera basusurukijwe mu mbyino zitandukanye
Abafite ubumuga basiganwe kuri iki Cyumweru bashimiwe
Yankurije Marthe wabaye uwa mbere mu gusiganwa ku maguru muri kilometero 20 mu bakobwa, yahembwe na Minisitiri Ingabire
Abitwaye neza mu gusiganwa mu bilometero 20 mu bakobwa bashimirwa
Abakinnyi bitwaye neza mu gusiganwa ibilometero 20 mu bahungu
Minisitiri w'Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Ingabire Paula, yavuze ko ibikorwaremezo birimo Stade ya Bugesera bizatuma iri rushanwa rirushaho kwitabirwa na benshi
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko bifuza ko 20 km de Bugesera iba mpuzamahanga

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza