Kubera icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi, iri rushanwa ryakinwe bwa mbere hakoreshejwe amashusho mu cyiciro cya Kata (kwiyerekana), ryiswe “1st African Kata E-Championship Under 14 Years”.
Muri iri rushanwa, Ikipe y’Igihugu yari igizwe n’abakinnyi bane barimo abakobwa babiri: Akamanzi Kabalisa Kaela wa The Champions Karate Academy na Isheja Iranzi wa Alliance Tiger Karate Club ndetse n’abahungu babiri: Nshuti Aimable wa The Champions Karate Academy na Niyonkuru Djibulir wa Rafiki Karate Club.
Ikipe y’u Rwanda yakiniraga muri Petit Stade i Remera, hafatwa amashusho yoherezwaga mu Ishyirahamwe Nyafurika ry’Umukino wa Karate.
Nshuti Aimable wakinnye mu cyiciro cy’abafite imyaka umunani, yegukanye umudali w’Umuringa nyuma yo kuba uwa gatatu anganya na Diallo Liassu wo muri Bénin mu gihe imyanya ibiri ya mbere yatwawe n’Abanya-Madagascar: Mathieu Randrianarivony na Noa Rakotondrazaka.
Akamanzi Kabalisa Kaela wakinnye mu bafite imyaka icyenda na Isheja Iranzi wakinnye mu bafite imyaka 12, bombi babaye aba gatanu mu gihe Niyonkuru Djiblir yabaye uwa 11 mu bafite imyaka 12.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Karate, Nkuranyabahizi Noël, yabwiye IGIHE ko umusaruro wabonetse muri iri rushanwa ushimishije dore ko ari ku nshuro ya mbere aba bakinnyi bari bitabiriye imikino mpuzamahanga.
Ati “Byanshimishije cyane, ariko byananyeretse ko nta mwanya twataye dutoza abana batoya kuko ni yo gahunda muri iyi minsi dufite muri FERWAKA, imbaraga twazishyize mu bana bato cyane, aho dushyigikira gahunda y’Igihugu ya siporo mu bana batoya. Twe twahise tubyinjiramo cyane mu makipe anyuranye atoza abana ku buryo duteganya no gushyiraho amashuri y’abato.”
“Ku nshuro ya mbere twitabira aya marushanwa kubona tubonamo umudali ni ibintu byanshimishije cyane kuko byerekana ahazaza h’umukino. Aba bana ni ubwa mbere bari bitabiriye imikino mpuzamahanga kandi abo bari bahanganye bari basanzwe bakina, ariko bahanganye nabo. N’ababaye aba gatanu ni umwanya mwiza ukurikije abo bahanganye.”
Nkuranyabahizi yasabye ababyeyi gukomeza gushyigikira abana bakina Karate kuko bizafasha u Rwanda kubona abakinnyi batwara imidali mu myaka iri imbere.
Ati “Ndasaba ababyeyi gukomeza kuzana abana kuko igiti kigororwa kikiri gito, aba bana nitubategura kare, mu myaka iri imbere ntihazongera kubaho ikibazo cy’imidali.”
Yashimiye kandi Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA), Komite Olempike y’u Rwanda na Minisiteri ya Siporo ku ruhare bigira ngo abakinnyi bitware neza mu marushanwa.
Uretse u Rwanda, ibindi bihugu byitabiriye iri rushanwa ni Madagascar, Cameroun, Côte d’Ivoire, Sénégal, Afurika y’Epfo, Misiri, Guinée na Bénin.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!