Minisitiri w’Uburezi yakebuye abayobozi bahawe mudasobwa z’abanyeshuri bakazibika

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 Nzeri 2018 saa 02:58
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugène Mutimura yihanangirije abayobozi b’amashuri bafungirana mudasobwa aho kuziha abana ngo bazigireho zikarinda zipfa, kandi zitangwa ubuyobozi bwaragaragaje ko zikenewe.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 28 Kanama 2018 mu nama y’Uburezi yaguye y’Intara y’Iburasirazuba, yari igamije kurebera hamwe uko uburezi bwifashe muri iyi ntara.

Minisitiri w’Uburezi yanenze abayobozi b’ibigo by’amashuri bahawe mudasobwa zo gushyira mu cyumba abanyeshuri bigiramo ikoranabuhanga (Smart Classroom), ariko ntibazikoreshe uko bikwiye.

Yagize ati “Biratangaje kubona hari ibigo twahaye ishuri rya Smart Classroom ryigishirizwamo mudasobwa ariko wajya kurisura ugasanga ntabwo bakoresha za mashini ahubwo barazibitse, nyamara nta shuri na rimwe twahaye ziriya mudasobwa akarere katarisinyiye ko ryujuje ibisabwa.”

Yasabye abayobozi kwikosora bagaha abana mudasobwa bakazigiraho kuko aricyo baziherewe.

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Rwamagana A, Safari Ignace, yabwiye IGIHE ko impamvu abenshi mu bayobozi babitse izi mudasobwa ari uko bazisabye badafite icyumba cyo kuzishyiramo.

Yagize ati “Usanga benshi bazifata nta shuri ryo kuzishyiramo bafite ku buryo kuribona bisaba kwimura abana mu ishuri kugira ngo ubone aho uzishyira. Niwimura abana uzatera ubucucike mu mashuri.”

“Ikindi muri icyo cyumba uzakeneramo imeza n’intebe kandi byose bikeneye kugurwa n’ikigo, kandi mwibuke ko ibigo byose bidafite ubwo bushobozi bwo kugura ayo meza n’intebe ndetse no kubaka iryo shuri.”

Minisitiri Mutimura yanibukije aba bayobozi guhagurukira ikibazo cy’abana bata ishuri, ariko avuga ko kireba n’ababyeyi hamwe n’izindi nzego zaba iza leta n’izigenga.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yijeje abahagarariye uburezi ubufasha kugira ngo uburezi butere imbere.

Ati" Ubufasha bushoboka bwose tuzabubaha mu gukemura ibibazo biri mu burezi, uzagira ikibazo twiteguye kumufasha kugira ngo duteze imbere uburezi.”

Minisitiri Mutimura yavuze ko bagiye gutangira gusura amashuri afite Smart Classroom mu kureba uko bakoresha imashini bahawe, bakazatangirira mu mashuri 163 mu gihugu hose.

Amashuri yisumbuye 692 niyo afite za mudasobwa muri gahunda ya Smart Classroom. Muri yo, 590 niyo afite internet.

Naho amashuri abanza afite mudasobwa zo muri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana (One Laptop per Child) ni 1523.

Minisitiri Mutimura yakebuye abayobozi b'ibigo by'amashuri bafungirana mudasobwa aho kuzitanga ngo zikoreshwe mu masomo
Guverineri Mufulukye yijeje abayobozi b'amashuri ubufasha bwa leta
Inzego zitandukanye zitabiriye iyi nama yaguye yiga ku burezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza