Mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 23 Nzeri 2024, ni bwo aba bakinnyi bageze i Kigali bakubutse mu mikino yahuje amakipe yo muri Namibia, Afurika y’Epfo ndetse n’u Rwanda, bakirwa n’ababyeyi ndetse n’abatoza.
Gisa Tony w’imyaka 11, yegukanye umudali wa Zahabu muri Kata (kwiyerekana) ndetse n’uwa Feza muri Kumite (kurwana).
Ni mu gihe, Twagirumukiza Salvien w’imyaka 17, yegukanye imidali ibiri ya Zahabu muri ibyo byiciro byombi.
Ubwo bari bageze i Kigali, aba bana bagaragaje imbamutima zabo batangaza ko imbere babona ari heza.
Gisa Tony yagize ati "Ndishimye cyane kuba naratsinze. Ubushize muri Croatia nta mudali nabonye ariko ubu byakunze. Ntabwo bakomeye twarabatsinze cyane.”
Twagirumukiza Salvien we yavuze ko ari "ibintu bishimishije kuko mu Rwanda ho imidali narayitwaye, none no hanze byatangiye kuza. Imbere ni heza. Ndifuza kugera mu Ikipe y’Igihugu.”
Umuyobozi Mukuru wa SGI- Sports Academy, Rurangayire Guy, wari wajyane aba bana asanzwe atoza, yashimye urwego karate igezeho mu Rwanda.
Ati “Twafashijwe n’imyitozo kuko aba bana bari basoje ingando zo mu mpeshyi bityo imibiri yabo yari ikomeye. Nka Tony we yagiye no muri Shampiyona y’Isi nubwo icyo gihe atatwaye umudali ariko mu Rwanda basanzwe bayifite.”
"Ni ugukomeza kubategura kugera bageze no mu Ikipe y’Igihugu nkuru kuko burya akazi gakomeye kaba mu kubagumana kuko uko bakura bagenda bahura n’ibintu byinshi nk’amasomo n’ibindi.”
Umubyeyi wa Twagirumukiza Salvien, yavuze yishimira urwego umuhungu we agezeho.
Ati “Umwana wanjye yatangiye karate afite imyaka itatu. Mu Rwanda yari asanzwe atwara imidali bityo yagiye mwizeye. Mu kumufasha muha umwanya wo gukora imyitozo kandi arabikunda.”
“Nkanjye ntuye mu Biryogo, uburere bwaho buragoye. Iyo atagira karate rero ashobora no kuba yaragiye no mu biyobyabwenge. Rero ituma agira uburere bwiza akanitwara neza mu ishuri.”
Irerero rya SGI- Sports Academy aba bana babarizwamo, ryatangiye mu 2022 rifite umushinga w’imyaka irindwi ishobora kugera ku 10. Si Karate gusa ryigisha kuko rinafite umupira w’amaguru ndetse na Basketball.
Mu gihe cy’ibiruhuko rikora ingando zizwi nka SGI Summer Camp, aho iziheruka zitabiriwe n’abana barenga 400. Ni mu gihe mu gihe cy’amasomo bitoza buri wa Gatatu, buri wa Gatandatu no ku Cyumweru.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!