00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigwi by’abatoza bo mu Buyapani bagiye guhugura abakinnyi ba Karate i Kigali

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 14 Nzeri 2022 saa 10:15
Yasuwe :

Ku nshuro ya kane, mu Rwanda hagiye kubera amahugurwa ya JKA (Japan Karate Association) Rwanda, yahujwe no kuzamura mu ntera abakinnyi ba karate.

Aya mahugurwa azabera i Kigali tariki 15-20 Nzeri 2022, akazatangwa n’abatoza (Sensei) bakomeye muri uyu mukino bazava mu Buyapani.

Muri karate uzumva umuntu witwa Sensei (umutoza), uyu nibura aba afite Dan (Umukandara w’umukara) imwe kuzamura.

Aba ni bamwe mu batoza bategerejwe mu mikino ya karate izabera i Kigali:

Kamino Masaru

Kamino Masaru ni Umuyapani w’imyaka 85, ufite Dan umunani. Ni umusifuzi wo ku rwego rwa mbere (A) muri uyu mukino.

Kamino yatwaye shampiyona ya karate mu Buyapani mu 2003, 2004, 2006 na 2012, yongera kuyitwara muri 2012, ariko noneho mu myiyereko izwi nka Kata.

Ogusu Koichi

Ni umuyapani w’imyaka 57, ufite Dan eshanu muri JKA. Afite umudali w’umuringa yakuye mu marushanwa ya Fukuoka Industrial League Karate mu 2009 na 2021 .

Afite n’umudali w’umuringa yatwaye mu marushanwa ya Kyushu JKA Tournament 2011 na 2015.

Nakamichi Koji

Ni umuyapani w’imyaka 58 ufite Dan imwe muri JKA, akagira na Dan ebyiri muri Wado.
Nakamichi yatwaye inshuro eshatu yikurikiranya imidali ya zahabu muri West Japan Medical Karate Tournament hagati 1985-87.

Harano Kazuyoshi

Ni umutoza w’Umuyapani w’imyaka 60, afite Dan eshanu muri JKA. Yatwaye umudali wa zahabu inshuro eshatu zikurikiranya muri West Japan Medical Karate Tournament mu 1982 - 84.

Harano yanatwaye umudali wa zahabu muri Fukuoka Industrial League Kumite Karate muri 2019. Ni umutoza akaba n’umusifuzi.

Dan ya mbere uyihabwa byibura umaze imyaka itatu ukina karate bihoraho.

Kugirango uhabwe Dan ikurikira, ugomba kuba watsinze ikizamini kandi umaze imyaka ingana n’umubare wa Dan ufite.

Urugero niba ufite Dan eshatu, ushaka iya kane ugomba gutsinda ikizamini kandi umaze imyaka itatu ufite Dan ya gatatu.

Muri Karate ya JKA yakomotse mu Buyapani, Dan ya cumi niyo ya nyuma.

Kamino Masaru uzaba uyoboye aba batoza yaherukaga mu Rwanda muri 2019, nabwo yagenzwaga no gutanga aya mahugurwa ku ba karateka barenga 200 bari bitabiriye icyo gihe.

Ogusu Koichi agize Dan eshanu
Nakamichi Koji ni umwe mu bahanga mu Buyapani mu mukino wa karate
Kamino Masaru ufite Dan umunani ni we uzaba ayoboye abatoza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .