Aya mahugurwa yabaye ku nshuro ya gatatu kuko yaje akurikira ayari yabaye muri Nyakanga na Kanama.
Umuyobozi Mukuru wa ISKF Rwanda, Kazeneza Théophile akaba n’umwarimu muri uyu mukino, ubwo yatangizaga aya mahugurwa, yavuze ko yateguwe mu rwego rwo guhuza tekinike zo muri uwo mukino ndetse yashyizweho na ISKF RWANDA kugira ngo abakarateka bose bo mu Rwanda babe ku rwego rumwe kandi ruri mpuzamahanga.
Umwarimu mpuzamahanga muri uyu mukino, Nduwamungu Jean Vianney yashimiye abakarateka bose bitabiriye aya mahugurwa, abashimira ku bwitabire bagaragaje kuri iyi nshuro ya gatatu akozwe.
Yavuze ko bigaragara ko ibyo barikwiga biri gutanga umusaruro, yongeraho ko ntagushidikanya urwego rwa Karate Shotokan ruri kuzamuka kandi na tekiniki ziri kuba zimwe.
Nduwamungu yahishuye ko bari gutekereza no ku mahugurwa yisumbuyeho, yongera gusaba abahuguwe ko ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa badakwiriye kubwigwizaho bonyine, ahubwo ko bakwiriye kubusangiza abandi batabashije kuyitabira kugira ngo urwego rw’abakarateka bose mu Rwanda rube rumwe kandi ari rwiza kuko ikigambiriwe ari ukugira ngo hakosorwe amakosa yakozwe mu gihe kirekire, maze akosorwe mu gihe gito.
Ishimwe Jean Jules witabiriye aya mahugurwa ahagarariye ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda, akaba ari ubwa mbere yari yitabiriye, yashimiye ubuyobozi bwa ISKF Rwanda kuri iki gikorwa bwakoze cyo gutanga amahugurwa ku barimu bakuru muri uyu mukino.
Yavuze ko ibi bibafasha kuko bituma abakinnyi bajya ku rwego rumwe, ndetse bikanatanga umusaruro ku Ikipe y’Igihugu kuko abayijyamo baba bari ku rwego rwiza.
Mu gusoza aya mahugurwa, Nduwamungu Jean Vianney yamenyesheje abitariye aya mahugurwa ko andi nk’aya azaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha k’Ukwakira.
Yasabye abakarateka bose kunga ubumwe, kugira ubwumvikane, gukorera hamwe no kubahana, ababwira ko ari byo biranga umukarateka mwiza ndetse bizatuma bubaka Karate nyayo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!