Sensei Katabarwa Régis uhagarariye iri shuri, yashimiye ababyeyi babagiriye icyizere bakabaha abana, ashimira abana ku muhate n’ikinyabupfura bagaragaje.
Yashimangiye ko imikandara atari cyo bakwiye gushyira imbere ahubwo ko icy’ingenzi cyane ari indangagaciro n’imyitwarire myiza biherekeza iyo mikandara.
Abavuye ku mukandara w’umweru bakajya ku w’umuhondo ni 30, mu gihe abavuye ku mukandara w’umuhondo bakambikwa Orange ari 10.
Abavuye kuri Orange bakajya ku mukandara w’icyatsi ni icyenda naho abavuye ku mukandara w’icyatsi bajya ku bururu ni bane.
Ni mu gihe abavuye ku mukandara w’ubururu bakambikwa ubururu bwisumbuyeho ari batanu naho abatsindiye umukandara w’ikigina ni bane.
Usibye abazamuwe muri Karate, ku Cyumweru hateganyijwe n’abarushanwa mu mukino wo koga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!