Kuva mu 2022, ku bufatanye na Zukunft Fur kinder in Slum na NPC Rwanda, binyuze mu mushinga witwa "Project of promotion of social life and inclusion of children and youth using Wheelchair through Wheelchair Basketball Sport in special centres in Rwanda", mu Rwanda hatangijwe gahunda yo gukundisha abanyeshuri bafite ubumuga umukino wa Wheelchair Basketball.
Ku wa Gatandatu ni bwo habaye uruzinduko rwo kureba aho iyi yahunda igeze bigendanye n’ibigo yatangiriyemo. Muri uru ruzinduko, hakinwe umukino wa gicuti wahuje HVP Nyanza na HVP Huye, aho HVP Nyanza yatsinze HVP Huye amanota 29-7.
Schlachtenberger Georg ni we wari uhagarariye Zukunft Fur kinder in Slum mu gihe NPC yari ihagarariwe na Karasira Eric.
Nyuma y’uyu mukino ikipe zombi zashyikirijwe ibikoresho birimo imyambaro 15 yo gukinana n’imipira itatu yo gukina. Uyu mushinga wo kumenyekanisha uyu mukino watangiye mu kwezi kwa Gatanu 2022 aho hahuguwe abatoza n’abasifuzi.
NPC ikimara kumva umushinga n’igitekerezo cya Zukunft Fur kinder in Slum, yahisemo guhera mu bigo bya HVP Nyanza na HVP Huye kubera ko biri mu bifite abana benshi bafite ubumuga.
Gusa uko imyaka izagenda itambuka bazajya bageza uyu mukino wa Wheelchair Basketball no mu bindi bigo.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!