Ibi uyu mukinnyi ukomoka muri Afghanistan yabigezeho ubwo yegukanaga Umudali wa Bronze mu mukino wa Para- Taekwondo, atsinze umunya-Turukiya Ekinci Nurcihan mu cyiciro cy’abafite ibiro 47.
Zakia Khudadadi yavukiye mu gihugu cya Afghanistan, aho yatangiye gukina Taekwondo yihishe kuva ku myaka icumi, biza kuba bibi kuri we ubwo Abatalibani bongeraga kuyobora igihugu bagashyiraho amategeko akarishye akumira abagore mu bintu bitandukanye birimo no gukina mu ruhame.
Yaje gushyira ubuzima bwe mu kaga ubwo yatorokaga igihugu mu mwaka wa 2021 bikarangira agiye no guhatana mu mikino Olimpike ya Tokyo ya 2020. Nyuma yayo byarangiye yatse ubuhungiro mu Bufaransa ari na ho abarizwa.
Yaje kwemererwa gukinira ikipe y’Impunzi muri iyi mikino Paralempike ya 2024.
Niwo mudali wa mbere wegukanywe n’ikipe y’Impunzi mu mikino Paralempike, nyuma y’aho no mu mikino Olimpike iheruka gusozwa i Paris na bwo ikipe y’Impunzi yatwaye umudali wa mbere wa Bronze mu mukino w’Iteramakofe.
Khudadadi na bagenzi barindwi bakinira ikipe y’Impunzi babarizwa mu bihugu bitandatu aho bahagarariye abagera kuri Miliyoni 120 bose bahunze kubera impamvu zitandukanye zirimo intambara ndetse n’imvururu mu bihugu byabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!