00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zabyaye amahari hagati y’ishyirahamwe ry’umukino wa Chess na Minisports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 27 July 2022 saa 01:55
Yasuwe :

Umwuka ni mubi hagati ya Minisiteri ya siporo (Minisports) n’ishyirahamwe ry’umukino wa Chess mu Rwanda, nyuma y’uko abakinnyi babujijwe kwitabira amarushanwa mu Buhinde.

Tariki 25 Nyakanga 2022 nibwo abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umukino wa Chess mu Rwanda, ryagaragaye ritabaza risaba kurenganurwa ku karengane rivuga ko bakomeje gukorerwa na Minisiteri.

Ni nyuma yo kwangirwa kwitabira amarushanwa ya Olympiad agomba kubera mu Buhinde.

Iri shyirahamwe rivuga ko ryababajwe cyane no guhagarikwa kw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abakobwa n’abahungu yagombaga kwitabira imikino ya ‘Olympiad’ igomba kubera mu Buhinde ku nshuro yayo ya 44.

Zimurinda Ben Tom uyobora iri shyirahamwe yabwiye IGIHE ko ari ikibazo kimaze umwaka, ariko kenyegejwe n’iri rushanwa.

Yagize ati “Twari tumaze iminsi twitegura kuzitabira ririya rushanwa mpuzamahanga ariko igihe twamenyeshaga Minisiteri ya siporo yatubwiye ko tutabyemerewe ngo kubera ko komite yacu yagiyeho mu buryo budakurikije amategeko kandi mu by’ukuri twatowe n’abanyamuryango tariki 20 Ukuboza 2021”.

Zimurinda yakomeje avuga ko nubwo Minisiteri ivuga ko batatowe, itari kubagaragariza komite yemera kuko bo ubwabo bumva nta tegeko bishe kuko bagiye no kugaragaza ibyakozwe n’uburyo byakozwemo mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB).
Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri ya siporo, Shema Maboko Didier, avuga ko iri shyirahamwe ryahagaritswe.

Ati “Ishyirahamwe rya Chess rifite ibibazo kuva muri 2020, muri 2021 babitugejejeho ngo tubafashe kubikemura tubasaba ko bumvikana barananiranwa, tubishyikiriza komite olempike.”

Maboko akomeza avuga ko ikipe y’igihugu igira umurongo igenderaho, mu gihe ibibazo byabo badashobora kubikemura, badashobora kubemerera guserukira igihugu.

Yakomeje avuga ko mu bakinnyi bari bagiye guhagararira igihugu nta n’umwe uri muri 30 ba mbere mu gihugu, bakaba badashobora kohereza ikipe y’akavuyo kuri urwo rwego.

Minisiteri ivuga ko Zirimunda yahagaritswe nta gikorwa yemerewe gukora ngo ahubwo ashaka gukoresha icyo yise ikipe y’igihugu, akirira amafaranga ava mu ishyirahamwe ry’umukino wa Chess ku isi (FIDE), ibintu na bagenzi be bamushinja.

Umukino wa Chess ni umwe mu yitaramenyerwa mu Rwanda ariko irimo ibibazo
Bisaba kwitonda cyane iyo ukina umukino wa Chess

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .