00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wimbledon: Urugendo rwa Serena Williams rwo gushaka Grand Slam ya 24 rwarangiye mu marira

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Kamena 2021 saa 02:08
Yasuwe :
0 0

Umunyamerika Serena Williams yasezeye mu irushanwa rya Tennis rya Wimbledon mu marira, ni nyuma yo kuvunikira mu mukino yahuyemo na Aliaksandra Sasnovich ku wa Kabiri.

Serena Williams w’imyaka 39, yitabiriye Wimbedon ya 2021 ashaka uburyo yakwegukana Grand Slam ya 24.

Gusa, urugendo rwe rwarangiye ku wa Kabiri nyuma yo kuvunikira mu iseti ya mbere y’umukino yahuyemo na Aliaksandra Sasnovich.

Serena Williams kuri ubu uri ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rw’abakinnyi ba Tennis ku Isi mu bagore, yavunitse ubwo yanganyaga amanota 3-3 na Sasnovich ndetse na 15-15 muri serivisi.

Yagiye hanze y’ikibuga abanza kwitabwaho, ariko nyuma yo kugaruka mu kibuga yongera kugaragaza ko yababaye ubwo yapfukamaga kuri serivisi yatsinzwe na Sasnovich (15-30), bigaragara ko atagishoboye gukomeza umukino.

Amaso ye yari yuzuyemo amarira, ashimira abafana benshi bari baje kureba umukino ndetse na bo barahaguruka bamukomera amashyi.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ku wa Kabiri, Serena Williams yagize ati “Birababaje cyane kuva mu irushanwa uyu munsi nyuma y’imvune nagize mu kuguru kw’iburyo.”

Yakomeje agira ati “Uburyo niyumvise ubwo nashyigikirwaga n’abafana ninjira ndetse nanasohoka mu kibuga ni byo bituma ikibuga gisobanura isi kuri njye.”

Umunya-Bélarus Sasnovich, nimero ya 100 ku Isi, yavuze ko yababajwe n’ibyabaye kuri Serena Williams bari bahanganye, amwifuriza gukira vuba.

Nyuma yo gutsindwa na Simon Halep ku mukino wa nyuma wa Wimbledon 2019 ndetse akaba yari yabaye uwa kabiri inyuma y’Umudage Angelique Kerber mu 2018, Serena Williams yashakaga ko Wimbledon 2021 yaba Grand Slam ya 24 yegukanye, akaba yanganya na Margaret Court umurusha imwe.

Kuva abyaye mu myaka itatu ishize, Serena Williams amaze gutsindwa imikino ya nyuma y’amarushanwa ane akomeye.

Wimbledon 2021 iri kuba ku nshuro ya 134, yatangiye ku wa Mbere tariki ya 28 Kamena, ikazasozwa ku wa 11 Nyakanga 2021.

Serena Williams yavunitse ku wa Kabiri nyuma yo kugira imvune
Serena Williams yasohotse mu kibuga mu marira ndetse asezera mu irushanwa rya Wimbledon
Abafana bakomeye amashyi Serena Williams ubwo yasohokaga mu kibuga
Aliaksandra Sasnovich , nimero ya 100 ku Isi, ni we wakinaga na Serena Williams

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .