Imikino y’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona ya Wheelchair Basketball yabereye muri Gymnase ya NPC Rwanda i Remera aho yitabiriwe n’amakipe atanu y’abagabo ndetse n’amakipe atatu y’abagore.
Mu bagabo, Bugesera yatsinze Gasabo amanota 51-12, inatsinda Kicukiro amanota 47-21 mu gihe umukino wa gatatu yawutsinzwe na Gasabo amanota 15-13.
Ikipe ya Musanze na yo yitwaye neza mu mikino ibiri yakinnye aho yatsinze Indangamirwa amanota 27-14 ndetse na Gicumbi amanota 28-6.
Gicumbi yatahanye intsinzi imwe nyuma yo gutsinda Indangamirwa amanota 17-14.
Mu bagore habaye imikino ibiri aho Kicukiro yatsinze Move Dream amanota 39-8 naho Gasabo itsinda iyi Move Dream amanota 18-2.
Umunsi wa Mbere wa Shampiyona ya Wheelchair Basketball wari wakinwe tariki ya 20 Ukwakira 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!