Iyi mikino yabereye muri Gymnase ya NPC Rwanda i Remera, yari yitabiriwe n’amakipe arindwi arimo ane y’abagabo n’andi atatu y’abagore.
Mu bagabo, Kicukiro yageze ku mukino wa nyuma itsinze Gasabo amanota 30-20 mu gihe Musanze yatsinze Indangamirwa amanota 29-24.
Kicukiro yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Musanze iyirusha cyane kuko yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 19 (49-30), umwanya wa gatatu wegukanwa na Gasabo yatsinze Indangamirwa amanota 39-17.
Mu bagore, Kicukiro yegukanye Igikombe cy’Intwari itsinze Gasabo amanota 32-6, ni nyuma y’uko yari yatsinze Move Dream amanota 48-6 mu mukino wabanje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Nkusi Déo, yavuze ko amarushanwa nk’aya ari umwanya mwiza wo guha ubutumwa abantu bayitabira barimo abayikina n’abayireba.
Ati “Uyu munsi birihariye kuko ni mu mikino y’abafite ubumuga kandi na bo bafite ibintu byinshi bakora, bageza ku Rwanda, za ndangagaciro tuvuga bafite uko bazigisha abandi. N’abantu bafite ubumuga ubwo ari bwo bwose bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu kandi bagaragaje ko bashoboye.”
Ni ku nshuro ya kane Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rufatanya na Komite y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda) gutegura amarushanwa y’Intwari.
Mu nshuro ebyiri zabanje, amarushanwa yakinwe mu mukino wa Sitting Volleyball mu gihe mu 2024 hakinwe Goalball.
Perezida wa NPC Rwanda, Murema Jean Baptiste, yavuze ko impamvu bahindura siporo zikinwa mu Irushanwa ry’Intwari ari ukugira ngo abakinnyi bafite ubumuga bose bisange muri iri rushanwa ndetse babashe kurisobanukirwa.
Ati “Nk’uko mubizi dufite imikino myinshi kandi abakinnyi bakina iyo mikino ntabwo ari bamwe. Kugenda tuzana siporo imwe, ubutaha tukazana indi, aba ari ukugira ngo abakinnyi bamenye iri rushanwa icyo ari cyo, basobanukirwe izo ndangagaciro batubwiraga, cyane cyane kumenya ngo ubutwari ni iki, bagomba kwitwara gute nk’abakinnyi bakina.”
Kapiteni w’Ikipe ya Kicukiro y’Abagabo, Rwampungu Meshack, yavuze ko gukina iri rushanwa hari izi ndangagaciro bibongerera nk’urubyiruko.
Ati “Bivuze ikintu kinini, nkanjye icyo nakuyemo ni ukongera kwibuka indangagaciro nk’umukinnyi, kumva ko uri mukinnyi ariko atari wowe uri kwikinira, ukibuka gukunda igihugu, gukorana n’abandi no kwiteza imbere.”
Ibyo abihuriyeho na Kapiteni w’Ikipe ya Kicukiro y’Abagore, Mutesi Faith, na we wavuze ko iri rushanwa ryongera kubibutsa ko basabwa gutera ikirenge mu cy’intwari z’igihugu.
Ati “Twishimye kuba twatwaye igikombe. Ntabwo byari byoroshye gutsinda amakipe abiri twakinnye ariko twashyizemo imbaraga birakunda. Gukina iri rushanwa biduhesha ishema, aho natwe twumva tugomba kurangwa n’ibikorwa nk’ibyaranze intwari z’igihugu.”
Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 31 tariki ya 1 Gashyantare 2025, ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”

















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!