Imikino ya nyuma ya Shampiyona y’uyu mukino ukinirwa ku meza yabereye muri Gymnase ya NPC Rwanda i Remera tariki ya 21 n’iya 22 Ukuboza 2024.
Ni Shampiyona yari yatangiye tariki ya 14 Ukuboza 2024, ikinirwa i Rilima, aho amakipe umunani atarimo Ubumwe TTC yatwaye igikombe ubushize, yabanje guhura agabanyije mu matsinda abiri. Amakipe abiri ya mbere ni yo yakomeje.
Amakipe yageze mu mikino ya nyuma ni yo yakiniye i Kigali mu mpera z’icyumweru kuko ubundi iri rushanwa ryakinirwaga i Kigali, Bugesera na Rubavu ahari abana benshi bakina Table Tennis.
Yahuye hagati yayo, maze Ikipe ya Vision TTC yegukana igikombe ikurikiwe na Spero, Ubumwe TTC, Rilima na Delta yabaye iya gatanu.
Muri rusange, abakinnyi 92 barimo 25 ba Spero na Rilima, 17 ba Vision na Ubumwe ndetse n’umunani ba Delta ni bo bakinnye iri rushanwa.
Vision TTC yabaye iya mbere, yahawe ibihumbi 900 Frw, Spero TTC ya kabiri ibona ibihumbi 650 Frw mu gihe Ubumwe TTC yabaye iya gatatu, yahawe igihembo cy’ibihumbi 450 Frw.
Sun Chenguang wari uhagarariye Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda muri iki gikorwa, yashimiye Ishyirahamwe ry’Umukino wa Table Tennis uburyo rikomeje kuzamura urwego rw’uyu mukino, yizeza ko bazakomeza gufatanya.
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Table Tennis, Birungi John Bosco, yavuze ko Shampiyona y’uyu mwaka yagenze neza ndetse yari ikomeye bitewe n’uko amakipe yongereyemo abanyamahanga barimo abavuye muri Kenya, Uganda n’ibindi bihugu.
Ati “Mwabonye ko League isigaye ifite abana benshi, twashimiye cyane abaterankunga, cyane Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda. Uyu mwaka League yagenze neza cyane kuko twahinduye politiki yayo, twemerera amakipe kuzana abanyamahanga mu makipe kugira ngo ihangana rizamuke kandi byigaragaje.”
Yagarutse kandi no kuba uyu mwaka harahembwe amakipe yitwaye neza kurusha ayandi. Ati “Akandi gashya kabaye ni uko twatanze amafaranga. Muri siporo y’ababigize umwuga, abantu baba bakinira ibikombe ariko hari n’amafaranga. Yabaye impinduka nziza yabaye uyu mwaka.”
Birungi yashimangiye ko “League ya 2025/26 izaba ikomeye kurusha iyi ndetse izitabirwa n’amakipe yose azaba afite urwego ruri hejuru cyane.”
Mu gusoza uyu mwaka w’imikino muri Table Tennis, hahembwe kandi abakinnyi bahize abandi ari bo Mugisha Théophile mu bahungu na Twizerane Regine mu bakobwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!