Uyu mukino utegerejwe na benshi ku Isi, uteganyijwe tariki ya 21 Ukuboza 2024 i Riyadh muri Saudi Arabia.
Ni uwa kabiri ugiye guhuza impande zombi, nyuma y’aho Oleksandr Usyk atsinze Tyson Fury muri Gicurasi 2024, mu murwano wakinwe uduce (round) icyenda.
Icyo gihe, Usyk yegukanye igihembo cy’indwanyi idatsindwa ’undisputed heavyweight’, bityo Fury akaba yarifuje kujurira.
Nyuma y’uyu murwano, uzatsinda azahembwa umukandara wakozwe n’Abanyarwanda bo muri sosiyete ya ’63 creatives’ izwiho ibikorwa byinshi by’ubugeni.
Umuyobozi wa 63 creative, Khalilu Rahman yatangaje ko ari amahirwe akomeye ku rubyiriko rwa Afurika.
Ati “Uyu mushinga wari amahirwe akomeye yo kwerekana icyo Abanyafurika dushoboye. Intego yacu yari ugukora ikintu kigaragaza ibigwi by’umuco w’umugabane wacu, aho buri kimwe kigize igihembo cyerekana ubumwe n’imbaraga.”
Iyi sosiyete yakoze iki gihembo ku bufatanye n’Umuryango Carlos Takam Foundation uri gushinga imizi mu Rwanda, washinzwe na Carlos Takam wabaye umukinnyi w’Iteramakofe ukomeye ku Isi
Iki gihembo kandi cyakozwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 ishize habaye umurwano w’amateka wahuje kizigenza Muhammad Ali ufatwa nk’uw’ibihe byose muri uyu mukino na George Foreman.
Wabereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icyo gihe yitwaga Zaire mu 1974. Uyu murwano wiswe ’Rumble in the jungle’.
Umuzenguruko w’iki gihembo ukozwe mu mabara y’igisamagwe. Impande zombi ziriho umutwe wacyo nk’ikimenyetso cy’imbaraga n’ubuhangage bihujwe n’umuco w’Abanyafurika.
Hagati muri iki gihembo hashushanyijemo ikarita y’Umugabane wa Afurika, aho Zaire (DRC) bayerekana iri mu kibabi cya Zabahu, ikikijwe n’amabendera y’ibihugu bigize WBC.
Muri icyo kibabi, harimo umugabo ufashe urumuri ruhagarariye impinduramatwara yo muri Congo, byahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 ishize umurwano wa Ali na Foreman ubaye.
Uyu mugabane, uzengurutswe n’amenyo y’igisamagwe, bisobanura inyamaswa yatsinze izindi zo mu ishyamba, bigaragaza uwatsinze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!