Dressel yabaye uwa mbere mu koga metero 100 bunyugunyugu, aho yaciye agahigo ko gukoresha amasegonda 47.78 mu gihe Chad Le Clos wari ugasanganywe yari yarakoresheje amasegonda 48,08.
Nyuma y’iminota 40, Dressel yasubiye muri pisine kugira ngo agabanye ibihe yaherukaga gukoresha mu koga umusomyo (free style) muri metero 50. Yakoresheje amasegonda 20,16 mu gihe ibihe bito yari asanganywe ari amasegonda 20.24.
Aganira na BBC, Caeleb Dressel w’imyaka 24, yavuze ko ari ibyishimo bidasanzwe kugera ku duhigo tubiri, ariko ashaka kwegukana umudali hamwe na bagenzi be.
Ati “Mu by’ukuri wari umunsi udasanzwe kandi nishimiye ibihe ngize uyu munsi. Nishimiye uburyo uyu mwaka ukomeje kugenda kandi ndashaka kwegukana iri rushanwa hamwe n’ikipe yanjye, iyo ni yo ntego nyamukuru.”
Kwitwara neza kwa Dressel, byafashije ikipe ye ya Cali Condors kuyobora umunsi wa mbere, irusha Energy Standard yatwaye igikombe mu mwaka ushize mu gihe London Roar yabaye iya gatatu naho LA Current iba iya kane.
Irushanwa rya ISL (Internation Swimming League) ribera muri pisine nto za metero 25. Ubusanzwe amarushanwa akomeye nk’Imikino Olempike, Shampiyona y’Isi na shampiyona z’ibihugu abera muri pisine za metero 50.
Dressel yaherukaga kwigaragaza mu mikino Olempike yabereye i Rio mu 2016, aho yegukanye imidali ibiri ya zahabu mu kogera hamwe kw’abakinnyi b’ikipe imwe.
Kuva icyo gihe, amaze kwegukana imidali 13 ya zahabu n’ibiri ya Feza muri Shampiyona ebyiri z’Isi ziheruka.
Byitezwe ko azaba ari umwe mu bozi bakomeye bazitabira imikino Olempike izabera i Tokyo mu 2021.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!