Ni nyuma y’amasomo yari amazemo amezi 16, aho yayatangiye muri Kanama 2019, akayasoza mu ntangiriro z’Ugushyingo 2020, akaba yahawe impamyabumenyi mu muhango wabereye i Seoul muri Korea Y’Epfo ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2020.
Iyi mpamyabumenyi yayikuye muri Kaminuza ya mbere muri Korea, ikaba no mu za mbere zikomeye muri Asia no ku Isi muri rusange.
Bagabo yatangaje ko iyi mpamyabumenyi ivuze byinshi kuri Siporo yo mu Rwanda, kuko ubumenyi n’inararibonye yabonye mu gihe amaze muri Kaminuza Nkuru ya Seoul azabisangiza abandi mu gukomeza kurushaho kubaka inzego za siporo.
Yabonye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri ‘Sports Management’ yiyongera ku bandi bake barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, Rurangayire Guy Didier na Célestin Nzeyimana bayikuye muri Tsukuba University mu Buyapani.
Bagabo Placide ni Umuyobozi wa Rwanda Taekwondo Federation kuva muri Mutarama 2018, akaba yaratorewe manda y’imyaka ine ishobora kongerwa, aho yasimbuye Dr Hakizimana David kuri uwo mwanya.
Yatorewe kuba Perezida nyuma y’imyaka icyenda yari amaze ari Umunyamabanga Mukuru.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!