Umuyobozi w’ikipe ya Taekwondo akaba se w’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yishwe n’abagizi ba nabi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Gicurasi 2020 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Dream Fighters Taekwondo Club, Nzeyimana Théogène, yaraye yishwe n’abagizi ba nabi bamuteze baramwambura ndetse banamukubita ikintu mu mutwe.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo wari umaze hafi imyaka ibiri ayobora Dream Fighters Taekwondo Club yamenyekanye mu masaha akuze y’ijoro ryo kuri uyu wa 13 Gicurasi rishyira kuwa 14 Gicurasi 2020.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda, Mboganigaba Boniface, yabwiye IGIHE ko “Nzeyimana Théogène yatezwe n’abagizi ba nabi ubwo yari avuye mu kazi, ari gutaha. Ubwo yari ageze mu Migina ari kwambuka ajya mu Gihogere nibwo bamukubise ikintu mu mutwe, bamusiga aho ari intere, rero abahamukuye bamujyanye kwa muganga ahita apfa akihagera. Natwe twabimenye bwije cyane, ubu niho tugiye kwerekeza.”

Dream Fighters Taekwondo Club yayoborwaga n’uyu mugabo, isanzwe ari yo ya mbere mu cyiciro cy’abato (Junior Category) ikaba ihora muri eshatu za mbere mu marushanwa hafi ya yose abera mu Rwanda.

Nzeyimana Théogène ni se wa Umurerwa Nadège, umukinnyi wegukanye Shampiyona y’Igihugu ya Taekwondo mu cyiciro cy’abagore, akaba amaze imyaka igera kuri ine akina muri iyi kipe yayoborwaga na se.

Umurerwa Nadège yabaye kandi umukinnyi mwiza (MVP) mu mikino y’urubyiruko y’Akarere ka Gatanu ’ANOCA Zone V Youth Games 2019’ yabereye i Huye mu ntangiriro za Mata 2019, aho asanzwe anakinira ikipe y’igihugu ya Taekwondo.

Nzeyimana (ubanza ibumoso) n'Umuryango we bakira ibihembo umukobwa wabo yari amaze kwegukana mu irushanwa rya Taekwondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .