Tyson w’imyaka 54, yasoje gukina uyu mukino nk’uwabigize umwuga mu 2005 ubwo yatsindwaga na Kevin McBride.
Byari byitezwe ko azasubira mu kibuga tariki ya 12 Nzeri uyu mwaka, arwana na Roy Jones Jr mu murwano wiswe “Frontline Battle” uzabera i Los Angeles , ariko wimuriwe mu mpera z’icyumweru kizabamo ibirori byo gushimana Imana (Thanksgiving) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mike Tyson yavuze ko “Guhindura itariki bizaha abandi bantu amahirwe yo kubona umurwano w’amateka mu iteramakofe.”
Tyson yinjiye muri uyu mukino w’iteramakofe akiri muto cyane, aho yegukanye igikombe cya mbere mu 1986, ubwo yari afite imyaka 20 n’amezi ane, atsinze Trevor Berbick mu 1986.
Yatsinze imirwano 44 muri 50 yakinnye. Kugeza mu 1990, yari ataratsindwa kugeza ubwo yatungurwaga na Buster Douglas mu murwano watunguranye mu mateka y’iteramakofe.
Mu 2006, yahuye na Corey Sanders mu murwano w’ibice bine hagamijwe gukusanya amafaranga yo kwishyura umwenda wa banki yagize mu 2003.
Mu minsi ishize, byavugwaga ko ashobora kurwana na Evander Holyfield bigeze guhurira mu rurwaniro mu 1997, aho Tyson yakuwe mu irushanwa nyuma yo kumuruma ugutwi kuko yari atsinzwe.
Uwo bazaba bahanganye, Roy Jones Jr w’imyaka 51, ari mu ndwanyi zikomeye zabayeho mu mukino w’iteramakofe ndetse nta wundi murwano yigeze agaragaramo kuva atsinze Scott Sigmon muri Gashyantare 2018.
Umurwano w’aba bagabo bombi bakanyujijeho mu iteramakofe, wateguwe na komisiyo y’imikino muri California, uzaba ugizwe n’ibice umunani.
Mu mashusho yo kuwamamaza yagiye hanze mu kwezi gushize, Jones Jr yavuze ko “Bizaba bimeze nka Dawudi na Goliyati.”
Byemejwe ko Mike Tyson na Roy Jones Jr bazarwana batambaye ibibakingira umutwe, ahubwo bazakoresha ibirinda intoki (gants) binini kurusha ibisanzwe.
Uyu murwano uzerekanwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Triller ndetse hatumiwemo abahanzi barimo Snoop Dogg, Lil Wayne, Future, The Weekend, Pitbull, Marshmello n’abandi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!