Umurundi yegukanye Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu modoka (Amafoto)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 3 Ukuboza 2018 saa 11:48
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’icyumweru, mu Karere ka Bugesera hakiniwe isiganwa risoza andi agize Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu modoka ‘Rallye des Mille Collines’ ryegukanwa n’Umurundi Din Imtiaz atsinze.

Mu mukino wo gusiganwa mu modoka ‘Rallye’ abakinnyi bashobora kujya gukina shampiyona y’ibindi bihugu bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo urwego rw’ihangana cyangwa ibihembo bitangwa ku bitwaye neza.

Umurundi Awan Din Imtiaz we yahisemo kwiyandikisha akina shampiyona y’u Rwanda ya 2018, aho yitabiriye amasiganwa ane muri atanu yari agize iyi shampiyoyana.

Isiganwa risoza andi uyu mwaka ryari ‘Rallye des Mille Collines’ yitabiriwe n’imodoka 10 zirimo icyenda zo mu Rwanda n’imwe y’i Burundi ryazengurutse imirenge ya Nyamata, Ruhuha, Kagasa na Rweru yo mu Karere ka Bugesera ku ntera y’ibilometero 147.

Awan Din Imtiaz yaje gukina iri siganwa ari nawe usanzwe uyoboye urutonde rwa shampiyona aranaryegukana. Bivuga ko ariwe mukinnyi wegukanye shampiyona y’u Rwanda ya 2018, akurikirwa n’abanyarwanda Gakwaya Claude na Gakwaya Eric.

Awan Din Imtiaz yegukanye shampiyona y'u Rwanda yo gusiganwa mu modoka
Basiganwaga intera y’ibilometero 147
Gakwaya Claude ufatanya na Rutabingwa Ferdinand nibo baje ku mwanya wa kabiri
Hakoreshejwe imihanda yo mu Mirenge ya Nyamata, Ruhuha, Kagasa na Rweru mu Karere ka Bugesera
Kuko akarere ka Bugesera kari mu bihe by'imvura, ivumbi ntiryari ryinshi
Umurundi Awan Din Imtiaz niwe wakoresheje ibihe bito muri iri siganwa
Rallye des Mille Collines ntabwo yitabiriwe n'imodoka nyinshi nkuko bigenda muri Rwanda Mountain Rally
Uyu murundi wahisemo gukina shampiyona y'u Rwanda yitwaye neza

Amafoto: Julius Ntare


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza