00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya, umuteramakofe waciye umuntu ururimi: Ibyaranze ubuzima bwa Rutikanga Ferdinand

Yanditswe na Ishimwe Olivier Ba
Kuya 14 July 2022 saa 06:40
Yasuwe :

Iminsi ibiri irashize Rutikanga Ferdinand watangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda, yitabye Imana aho asize ibigwi n’amateka byamuranze cyane cyane mu gihe cye cy’ubusore.

Urupfu rwa Rutikanga Ferdinand rwamenyekanye mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022, ubwo bamwe mu bo mu muryango we batangazaga ko uyu munyabigwi atakiri mu Isi y’abazima.

Abamuzi cyane bamuzi mu myaka ya 1970 ubwo yatangizaga umukino w’iteramakofe mu yahoze ari Komini Ruhondo ari naho avuka.

Nyuma y’imyaka itatu gusa, Rutikanga yafashe umwanzuro wo kuza muri Kigali ndetse azana na bamwe mu bakinnyi bari baratarangiranye uyu mukino.

Abenshi mu bakurikiranye ibya nyakwigendera, ntibazibagirwa ibihe by’ingenzi byamuranze haba ubwo yari akiri umukinnyi w’iteramakofe ndetse na nyuma yaho amaze guhagarika uyu mukino.

Usibye kuba ari we watangije umukino w’iteramakofe, hari andi amteka atazibagirana Rutikanga yasize arimo nk’ibisubizo yahaga abantu bamwitaga ibandi ubwo yari agitangira umukino w’iteramakofe.

Rutikanga Ferdinand n’itsinda rye bakigera muri Kigali, bamwe mu bayobozi b’icyo gihe batangiye kubita amabandi bavuga ko ibyo bitwaza by’imikino atari byo.

Rutikanga yigeze kuvuga ko yagerageje gutanga ibisobanuro avuga ko umukino bakina atari w’amabandi kuko yaba Idi Amini wabaye Perezida wa Uganda, Nelson Mandela bose bawukinnye.

Rutikanga Ferdinand yigeze gukubita Umunye-Congo amuca ururimi

Mu bihe byaranze Rutakanga kandi harimo imikino yakinnye agaca uduhigo nk’aho yakubise Umunye-Congo (yitwaga Zaïre icyo gihe) akamuca ururimi.

Byari mu mikino y’Umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (CPGL) yari yahuje ibihugu bitatu u Rwanda, u Burundi na Zaïre.

Rutikanga Ferdinand kandi yigeze kwandikira Minisitiri wari uw’Umuco na Siporo amusaba ko umukino w’iteramakofe wakwemerwa. Byabaye mu 2005 ubwo Rutikanga yandikiraga uwari Minisitiri w’Umuco na Siporo nyakwigendera Habineza Joseph, amusaba ko umukino w’iteramakofe wakwemerwa mu Rwanda, nyuma na Minisitiri aza kumusubiza ko bizigwaho.

Rutikanga kandi wari umufana ukomeye wa Arsenal yakunze kujya ahamagara ku maradiyo atandukanye ndetse abaza ibibazo mu buryo busekeje aho yamenyekanye cyane mu kiganiro ‘Kubaza bitera Kumenya’ cyacaga kuri Radiyo y’igihugu.

Uyu mugabo yakundaga kugira ibibazo bitandukanye bisekeje mu rwego rwo gushimisha abantu ariko rimwe na rimwe harimo n’inyigisho.

Agaruka kuri ibi bibazo bye yigeze gutangaza ati “ Ndabizi mwaranyumvise ubwo nabazaga ikibazo cyerekeye Polisi. Njye nabajije Polisi yacu nti ’kuki polisi ziba ku bibuga by’indege zikunda gukoresha imbwa, none ziriya mbwa ziba ari aba polisi cyangwa?’”

Hari ubwo yigeze kubaza kandi ati “Ko bavuga ngo HIV yica abasirikare b’umuntu, ni iki Minisiteri y’Ingabo ikora mu kurwanya HIV ikomeje kutumarira abasirikare.”

Hari ahandi kandi yabajije ati “ Kuki bashyira Anti-Virus muri mudasobwa ariko ntibayishyire mu muntu ngo irwanye HIV kandi umuntu ari we ufite agaciro gakomeye?”

Mu 2018 nibwo Rutikanga Ferdinand yasezeye mu bikorwa bifite aho bihuriye n’iteramakofe, umuhango wo gusezera ukaba warabereye muri Kigali Convention Centre. Icyo gihe Rutikanga yakinnye n’impanga ye yitwa Ndagijimana Sylvain.

Rutikanga wabonye izuba mu 1956 yakunze kumvikana avuga ko umukino w’iteramakofe ntacyo yawukuyemo usibye guhura n’abayobozi b’igihugu gusa.

Mu 2019 aganira n’itangazamakuru, Rutikanga yavuze ko amafaranga menshi yakoreye muri uyu mukino ari igikombe yatwaye muri RDC bakamuha amafaranga yuzuye indobo, ayavunjishije ageze mu Rwanda asanga ni ibihumbi nka bitatu by’amanyarwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Rutikanga yashyinguwe mu irimbi rya Ndera.

Rutikanga yitabye Imana muri iki Cyumweru azize uburwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .