Shampiyona Nyafurika yo Gusiganwa mu Modoka izatangira mu byumweru bibiri biri imbere, tariki ya 20-23 Werurwe 2025.
Isiganwa rizabimburira andi ni Safari Rally Kenya izitabirwa n’imodoka 39 zirimo izihatanira amanota ya Shampiyona y’Isi yo Gusiganwa mu Modoka.
Mu modoka zizahatana ku rwego rwa Afurika harimo iy’umwuzukuru wa Julius Kambarage Nyerere wayoboye Tanzania, Prince Charles Nyerere uzaba yungirijwe n’Umunyarwanda Rutabingwa Fernand.
Aba bombi bazaba bari muri Mitsubishi Lancer Evo X, si ubwa mbere bazaba bakinanye isiganwa kuko bari hamwe muri Rwanda Mountain Gorilla Rally ya 2024.
Mu bandi bazitabira iri siganwa harimo Umunya-Kenya Karan Patel wegukanye Shampiyona Nyafurika mu nshuro ebyiri ziheruka, aho azakinana na Tauseef Khan muri Skoda Fabia.
Ku ngengabihe y’amasiganwa y’uyu mwaka, Safari Rally izakurikirwa na Pearl of Africa Rally yo muri Uganda izaba muri Gicurasi tariki ya 9-11.
Iryo siganwa rizakurikirwa na Rally International du Burundi iteganyijwe tariki ya 15-17 Kanama.
Nyuma y’ukwezi kumwe ni bwo hazaba Rwanda Mountain Gorilla Rally izasoza umwaka w’amasiganwa y’imodoka muri Afurika tariki ya 12-14 Nzeri 2025.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!