Umunyamerika ukina iteramakofe yapfuye nyuma yo gukomereka ari kurwana

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Ukwakira 2019 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi ine abazwe kubera ikibazo yagize mu bwonko ubwo yari mu murwano, Umukinnyi w’iteramakofe wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Patrick Day, yitabye Imana afite imyaka 27 kuri uyu wa Gatatu.

Umwe mu bamenyekanisha imirwano, Lou DiBella, yemeje amakuru y’urupfu rwa Patrick Day wagiriye ikibazo mu gace ka 10 k’umurwano yahuragamo na Charles Conwell ku wa Gatandatu.

Ati” Patrick Day yapfuye kuri uyu wa 16 Ukwakira 2019 bitewe n’igice cy’ubwonko cyagize ikibazo ubwo yari mu murwano.”

Day yamaze iminota myinshi mu rurwaniro nyuma yo guhatwa ingumi nyinshi maze bituma umukino uhagarara. Yamaze akanya yataye ubwenge, yihutanwa mu bitaro bya Northwestern Memorial Hospital.

Nyuma yo kubagwa nabwo yakomeje kumererwa nabi ari muri coma bitewe n’ikibazo gikomeye yari yagize muri kimwe mu bice by’ubwonko. Byatangajwe ko yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu.

Patrick Day yabaye umukinnyi ukomeye atarabigira umwuga, aho yegukanye amarushanwa abiri yo ku rwego rw’igihugu n’irushanwa rya New York Golden Gloves mbere yo guhagararira Amerika mu mikino Olempiki ya 2012.

Mu mwaka wakurikiyeho, nibwo yabaye umunyamwuga, atoranywa mu bakinnyi 10 beza na WBC na IBF mbere y’uko atsindwa na Carlos Adames muri Kamena 2013.

Uyu musore wize muri Kaplan University, yakinaga umukino w’iteramakofe ari uko awukunze gusa nk’uko byakomeje kugarukwaho na DiBella.

Ati” Yahisemo gukina iteramakofe azi ingaruka buri mukinnyi ahura nazo iyo agiye mu rurwaniro. Ni byo yakundaga. Hari n’abandi yabikundishije kandi na we byatumaga abaho neza. Yavuye mu muryango mwiza, yari afite ubwenge ndetse yarize.”

Charles Conwell watsinze Patrick Day muri uyu mukino wamuviriyemo ibyago byo kubura ubuzima, na we yanditse ubutumwa bugaragaza akababaro yatewe n’urupfu rwe.

Umurusiya Maxim Dadashev w’imyaka 28 n’Umunya-Argentine Hugo Alfredo Santillan w’imyaka 23, ni abandi bakinnyi b’iteramakofe bapfiriye mu rurwaniro muri Nyakanga uyu mwaka.

Patrick Day yitabye Imana afite imyaka 27 nyuma yo kugirira ikibazo mu murwano
Patrick Day (ibumoso) yagize ikibazo mu bwonko mu murwano yahuyemo na Charles Conwell ku wa Gatandatu
Yari akiri umukinnyi muto umaze kwigaragaza mu mukino w'iteramakofe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza