Uyu mukino wa nyuma wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Mutarama 2025 i Melbourne muri Australia.
Nimero ya mbere ku Isi, Sabalenka yagiye muri uyu mukino asabwa kuwutsinda kugira ngo akore amateka yo kwegukana iri rushanwa inshuro eshatu zikurikiranya, ibimaze imyaka 26 bidakorwa.
Ku rundi ruhande, nimero ya 19 ku Isi, Keys yifuzaga gukora amateka cyane ko yanitwaye neza muri iri rushanwa.
Uyu Munyamerika yatangiye umukino neza atsinda iseti ya mbere (6-3). Sabalenka yahise asubira mu mukino atsinda iya kabiri (6-2). Keys wagaragaza imbaraga nyinshi yatsinze iseti ya gatatu (7-5).
Muri rusange, umukino warangiye Madison Keys yatsinze Aryna Sabalenka amaseti 2-1 (6-3, 2-6, 7-5) yegukana Australian Open 2025 ari naryo rushanwa rya mbere rikomeye yegukanye.
Mu ijambo rye, Aryna Sabalenka yishimiye kongera gukorera amateka i Melbourne.
Ati “Bwa mbere ngera muri ½ nari hano i Melbourne none n’uyu munsi nahegukaniye Gland Slam ya mbere. Ibi bisobanuye byinshi kuri njye.”
Yakomeje avuga ko yari ategereje cyane iki gihe ndetse yabivuganye amarira menshi.
Umukino wa nyuma mu bagabo uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 26 Mutarama 2025, aho uzahuza Jannik Sinner na Alexander Zverev.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!