00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Kenya Patel Karan yegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024 (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 October 2024 saa 04:40
Yasuwe :

Umunya-Kenya, Karan Patel uri mu bahataniye kwegukana Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa mu modoka yegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024, mu gihe Umunyarwanda waje hafi ari Giancarlo Davite wakinanaga na Sandrine Isheja.

Rwanda Mountain Gorilla Rally yakinwaga ku nshuro yayo ya 24, yasojwe mu mvura yo ku Cyumweru, tariki ya 20 Ukwakira 2024 nyuma y’iminsi itatu yari imaze ikinirwa mu mihanda ya Kigali n’iya Bugesera.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abapilote bayoboye Shampiyona Nyafurika muri uyu mwaka ari bo Karan Patel wo muri Kenya uhanganye na mugenzi we, Sachania Nikhil, Abanya-Uganda, Mukula Micheal, Yassin Nasser n’Umunya-Tanzania Nyerere Prince.

Umunsi wa nyuma aba bakinnyi bose bagombaga kuzenguruka inshuro enye mu mihanda ya Nemba na Kamabuye yareshyaga n’ibilometero 24.

Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024 yaranzwe n’ibyiciro bitatu, byitabiriwe n’abakinnyi 21. Muri bo 16 ni bo basoje irushanwa.

Icyiciro cya mbere cyakiniwe mu ihuriro ry’imihanda ya Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre mu gihe icya kabiri cyabereye mu mihanda yo mu Karere ka Bugesera irimo Gako, Nemba, Ruhuha na Kamabuye.

Umunsi wa nyuma wakiniwe mu mihanda ya Nemba na Kamabuye, aho aka gace kegukanywe n’Umunya-Kenya Patel Karan afatanyije na Khan Taussef bakoresheje imodoka ya Skoda Fabia R5.

Uyu mukinnyi muri rusange yegukanye isiganwa akoresheje isaha imwe, iminota 25 n’amasegonda 43 ku ntera y’ibilometero 97.8, akurikirwa na Mukula Micheal wo muri Uganda warushijwe iminota 10 n’amasegonda 39.

Uwa gatatu yabaye Sashania Nikhil mu gihe uwa kane yari Yassin Nasser wo muri Uganda. Umunyarwanda waje hafi ni Kanangire Christian afatanyije na Tuyishime Régis bakoreshaga imodoka ya Subaru Impreza N12 basoreje ku mwanya wa kane, ndetse bahise bakomeza kuyobora Shampiyona y’Igihugu.

Kalimpinya Queen wari umugore rukumbi uri gutwara imodoka nk’umukinnyi mukuru muri batandatu bari mu isiganwa, yafashijwe na Ngabo Olivier begukana umwanya wa 10.

Nyuma y’isiganwa, hakurikiyeho umuhango wo gutanga ibihembo ku bitwaye neza, byari byitabiriwe na Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka, Gakwaya Christian.

Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024 ni irushanwa ryabanjirije irya nyuma rizakinirwa muri Kenya kuva tariki ya 29 Ugushyingo kugeza ku ya 1 Ukuboza 2024, hashakwa uzegukana Shampiyona Nyafurika.

Kuri ubu, Karan Patel wari ufite amanota 105 yazamutseho 35, agira 140 ndetse yamaze kwegukana Shampiyona Nyafurika mu gihe hasigaye isiganwa rimwe biteganyijwe ko rizabera muri Kenya mu Ugushyingo.

Mukula Micheal wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona Nyafurika afite amanota 47, akaba yanyuze kuri Jas Mangat na Hamza Anwar bakinnye isiganwa rimwe gusa.

Abakunzi b'umukino w'imodoka bazindukiye i Bugesera
Abakinnyi ba Kenya bari kumwe n'uw'u Rwanda, Giancarlo Davite
Sandrine Isheja yabaye umukinnyi mwiza w'umugore wungiriza (Co-Pirot)
Sashania Nikhil utwara afite ubumuga yabaye uwa gatatu
Karan Patel yabaye uwa mbere muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024
Karan Patel yongereye amanota ye ya Shampiyona Nyafurika
Kuri uyu munsi wa kabiri hakinwe uduce tune
Giancarlo Davite na Sandrine Isheja bitwaye neza

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .