00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Kenya, Chebet yanditse amateka mashya mu gusiganwa metero ibihumbi bitanu

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 1 January 2025 saa 12:52
Yasuwe :

Umunyakenya usiganwa ku maguru, Beatrice Chebet yaciye agahigo ko gusiganwa metero 5000 mu gihe gito, akuraho agahigo yari amaze umwaka ashyizeho.

Uyu mukinnyi yegukanye irushanwa Cursa dels Nassos ryaberaga i Barcelona, akoresheje iminota 13 n’amasegonda 54, akuraho agahigo yari yashyizeho umwaka ushize, aho yagabanyijeho amasegonda 19.

Nyuma yo gukora aya mateka, Chebet yatangaje ko yishimiye gusiganwa metelo 5000 mu minota 13.

Ati “Ndishimye cyane ibintu byose byagenze uko nabiteguye. Numvaga mfite ubushobozi bwo gusiganwa munsi y’iminota 14 none nabikoze, niki kindi nasaba?”

Chebet ntabwo ari umukinnyi w’agafu k’imvugwa rimwe kuko aheruka kwegukana imidali ibiri mu gusiganwa metero 5000 na 10,000, mu Mikino Olempike yabereye i Paris mu mpeshyi.

Uyu mukinnyi yatangaje ko ahanze amaso Shampiyona y’Isi izabera i Tokyo mu 2025.

Umunya-Kenya, Beatrice Chebet yegukanye Cursa dels Nassos akoresheje iminota 13 n'amasegonda 54
Beatrice Chebet yanditse amateka mashya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .