Uyu mukinnyi yegukanye irushanwa Cursa dels Nassos ryaberaga i Barcelona, akoresheje iminota 13 n’amasegonda 54, akuraho agahigo yari yashyizeho umwaka ushize, aho yagabanyijeho amasegonda 19.
Nyuma yo gukora aya mateka, Chebet yatangaje ko yishimiye gusiganwa metelo 5000 mu minota 13.
Ati “Ndishimye cyane ibintu byose byagenze uko nabiteguye. Numvaga mfite ubushobozi bwo gusiganwa munsi y’iminota 14 none nabikoze, niki kindi nasaba?”
Chebet ntabwo ari umukinnyi w’agafu k’imvugwa rimwe kuko aheruka kwegukana imidali ibiri mu gusiganwa metero 5000 na 10,000, mu Mikino Olempike yabereye i Paris mu mpeshyi.
Uyu mukinnyi yatangaje ko ahanze amaso Shampiyona y’Isi izabera i Tokyo mu 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!