00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi wa Kabiri wa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022: Leroy Gomes yigaranzuye Patel Karan

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 Nzeri 2022 saa 10:35
Yasuwe :

Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022 iri gukinwa ku nshuro yayo ya 22 ku munsi wayo wa Kabiri yitabiriwe n’abashoferi bakina muri Shampiyona Nyafurika ndetse bari no guhatanira umwanya mwiza muri uyu mwaka. Kuri uyu munsi basiganwe mu Karere ka Bugesera.

Kuri uyu wa 24 Nzeri 2022, isiganwa ryitabiriwe n’imodoka 20. Izi modoka zakoze isiganwa mu mihanda yagabanyijwemo ibyiciro bine.

Icyiciro cya mbere ni umuhanda wa Gako, icyiciro cya Kabiri ni umuhanda wa Gasenyi, icyiciro cya gatatu ni umuhanda wa Nemba. Icyiciro cya kane ari nacyo cyanyuma ni umuhanda wa Ruhuha.

Buri muhanda wanyurwagamo inshuro ebyiri. Mu muhanda Gako inshuro ya mbere yegukanwe na Leroy Gomes. Gako ku nshuro ya kabiri yegukanwa na Patel Karan.

Abakinnyi umunani nibo bakinnye muri iri siganwa bari guhatana ku rwego Nyafurika. Aba bakinnyi ni Umunyazambia umwe Leroy Gomes, Umunyarwanda umwe Giancarlo Davite, Umugande umwe Jas Mangat.

Abanyakenya ari nabo benshi muri iki cyiciro bahagarariwe n’abashoferi batanu aribo Jeremy Wahome, Kimathi McRae, Wahome Maxime, Anwar Hamza na Patel Karan.

Umuhanda Gasenyi ku nshuro ya mbere Patel Karan yegukanye aka gace, Leroy Gomes aza ku mwanya wa kabiri. Ku nshuro ya kabiri muri uyu muhanda, Leroy Gomes niwe witwaye neza aza ku mwanya wa mbere, Patel Karan aramukurikira.

Mu muhanda wa Nemba warimo abafana benshi Jas Mangat niwe wawitwayemo neza ku nshuro ya mbere akurikirwa na Leroy Gomes, Patel Karan aza ku mwanya wa munani muri uyu muhanda. Patel utari witwaye neza muri uyu muhanda ku nshuro ya mbere, ku nshuro ya Kabiri yaje ku mwanya wa mbere akurikirwa na Anwar Hamza.

Icyiciro cya nyuma ni mu muhanda wa Ruhuha. Muri uyu muhanda banyuzemo inshuro imwe yegukanwa na Patel Karan. Kuri iki cyiciro cya Ruhuha niho bazahera ku munsi wa gatatu bakina agace kaho ka kabiri.

Uyu munsi wa Kabiri usize ku rutonde rw’agateganyo, Umunyazambia Leroy Gomes uri ku mwanya wa mbere muri Afurika ayoboye urutonde, aho yakoresheje iminota 47, amasegonda 33 n’igice atwaye imodoka ya Ford Fiesta R5, afatanyije na Urshlla Gomes.

Yakurikiwe n’Umunyakenya Patel Karan amusizeho amasegonda 13. Anwar Hamza (Kenya) yabaye uwa gatatu, Jas Mangat (Uganda) aba uwa Kane, Kimathi McRae (Kenya) nawe aza mu myanya itanu ya mbere.

Umunyarwanda waje hafi muri iri siganwa ni Giancarlo Davite waje ku mwanya wa karindwi. Abanyarwanda bifuzaga kureba cyane uko Queen Kalimpinya aza kwitwara muri iri siganwa, ariko ntibyamuhiriye kuko yaje ku mwanya wa 18.

Ibi byatewe ahanini n’imodoka yamutengushye mu muhanda wa Gasenyi ku nshuro ya mbere. Imodoka ye yajyanwe kwitabwaho, agaruka mu isiganwa ku muhanda wa Ruhuha, isiganwa riri gusozwa.

Muri Gasenyi kandi ntabwo hahiriye Abanyarwanda kuko Mayaka Julien nawe atabashije kuhasoza. Imodoka yamupfiriyeho ntiyabasha gusoza isiganwa kuri uyu munsi.

Isiganwa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022 rirakomeza ku munsi wo ku Cyumweru. Imihanda yakoreshejwe mu Karere ka Bugesera, biteganyijwe ko ariyo izakinirwamo uduce tuzaba ku munsi wa Gatatu ari nawo wanyuma w’iri siganwa.

Ahakiniwe iri siganwa ni ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n'u Burundi
Imodoka ya Kalimpinya Queen yahagurutse Gasenyi ku nshuro ya mbere ariko ntiyasoza
Mcrae Kimathi yerekeje aho agace ka mbere k'umuhanda Gako katangiriye
Barondemu Gilberto ubwo yatereraga Gasenyi ku nshuro ya kabiri
Wahome Maxime w'Umunyakenya azamuka ku Ruhuha
Duncan Mbiru Kikankane yazamuye agasozi ka Gasenyi ku muvuduko mwinshi
Abanya-Uganda bagaragaje ko bashyigikiye umukinnyi wabo
Ingendo zari nyinshi ku bitabiriye bashaka aho imodoka zigiye kugera
Ubwo amakipe yose yari asoje muri Gasenyi abakunzi bose bimukiye i Nemba
Muri Gasenyi hari abafana benshi biganjemo abana
Queen Kalimpinya yari yiteguye neza mbere yo gutangira isiganwa
Abitabiriye isiganwa banatahanye amafi
Akavura kanyuzemo mu gihe isiganwa ryari riryoheye ijisho i Nemba
Abaturutse mu bihugu bitandukanye bari baje gushyigikira abo mu bihugu byabo
Umunyazambia Leroy Gomes uri ku mwanya wa mbere yahacanye umuvuduko
Giancarlo Davite waje ku mwanya wa karindwi ni we Munyarwanda waje hafi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .