Iri rushanwa ryari rigamije gutanga amanota yo ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Cricket (ICC).
Ku mukino wa nyuma, Ikipe y’Igihugu ya Uganda yatsinze iya Nigeria ku kinyuranyo cy’abakinnyi batandatu.
Nigeria yatsinze tombola, ihitamo gutangira ikubita udupira, ishaka uko yakora amanota menshi.
Nyuma ya ‘overs’ 17 n’udupira dutatu, Uganda yari imaze gukura mu kibuga abakinnyi bose ba Nigeria, mu gihe yo yari imaze gutsinda amanota 89.
Mu gice cya kabiri cy’uyu mukino, Uganda yerekanye ko ari ikipe ikomeye ugereranyije n’ayo byahuraga kuko kuri ‘overs’ ya 17 n’udupira tubiri, Uganda yari maze gutsinda amanota 90 yasabwaga mu gihe yari isigaje abakinnyi batandatu bakora amanota.
Riazat Ali Shah na Henry Senyondo ni bamwe mu bakinnyi bafashihe Uganda kwegukana igikombe nyuma yo gutsinda imikino 10 yose yakinnye muri iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bine ari byo Nigeria, Botswana, Uganda n’u Rwanda.
Mu mwaka ushize, na bwo Uganda yari yegukanye iki gikombe igikuye i Nairobi, itsinze Ikipe y’Igihugu ya Kenya ku mukino wa nyuma.
Riazat Ali Shah ni we mukinnyi watowe nk’uwahize abandi muri iri rushanwa ryakiniwe ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga.
Ku ruhande rw’u Rwanda, mu mikino icyenda rwakinnye, rwegukanyemo intsinzi eshatu, byatumye rusoza iri rushanwa rufite amanota atandatu ku mwanya wa gatatu mu gihe Botswana yasoreje ku mwanya wa kane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!