U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri mu mikino ya FEASSSA 2019 iri kubera i Arusha

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Kanama 2019 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Amarushanwa ya FEASSSA ahuza amashuri yo mu bihugu byo mu karere k’Iburasirazuba yatangijwe ku mugaragaro tariki 16 Kanama arasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama.

Umusaruro w’amakipe y’u Rwanda ntiwabaye mubi kuko muri Handball y’abahungu, ikipe ya ADEGI yegukanye igikombe ndetse n’ikipe ya Tennis yo ku butaka iragitwara.

IPRC Karongi yabaye iya kabiri muri Volleyball y’abahungu mu gihe andi makipe atatu y’u Rwanda yegukanye umwanya wa gatatu.

Muri Handball y’abahungu, ADEGI yatsinze Kimilili yo muri Kenya ibitego 23-17 mu gihe mu bakobwa bakobwa, ES Kiziguro yatwaye umwanya wa gatatu itsinze Mbogo yo muri Kenya ibitego 24-21.

Muri Tennis yo ku butaka, ikipe y’u Rwanda yegukanye igikombe itsinze iyo muri Kenya amaseto 2-1.

Muri Volleyball y’abahungu, IPRC Karongi yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Stahiza yo muri Uganda amaseti 3-2 mu gihe Don Bosco Gatenga yatwaye umwanya wa gatatu itsinze Mogonga yo muri Kenya amaseti 3-2.

Muri Basketball y’abahungu, mu guhatanira umwanya wa gatatu, Lycée de Kigali yongeye gutsinda Laiser Hill yo muri Kenya amanota 84-69.

Mu mikiningororamubiri, abakinnyi babiri b’abanyarwanda batwaye imidari ibiri y’Umuringa (Bronze) mu gusiganwa metero 1500 ndetse na metero 800 mu bagabo.

Undi musaruro wabonetse muri iyi FEASSSA yabereye i Arusha ni uko umunyeshuri witwa Sengonga Credo ukinira ikipe ya Collège de Gisenyi yabaye umukinnyi w’irushanwa muri Handball y’abahungu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza