00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatsinze umukino wa gatatu mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Cricket

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’Abagore y’Umukino wa Cricket, yitwaye neza muri Botswana, ibona intsinzi ya gatatu mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yahuyemo n’iki gihugu cyakiriye irushanwa.

Muri uyu mukino wabaye ku wa Kabiri, Ikipe y’igihugu yatsinze tombola, ihitamo kubanza kujugunya udupira mu gihe Botswana yatangiye idukubita, ishaka uko ikora amanota menshi.

Igice cya mbere cyarangiye Botswana ishyizeho amanota 94 muri Overs 20 zingana n’udupira 120 mu gihe abakinnyi bayo icyenda ari bo basohowe mu kibuga n’Abanyarwanda.

Ikice cya kabiri cyatangiye u Rwanda ari rwo rutahiwe gukubita udupira (batting) rusabwa gukuraho ikinyuranyo Botswana yari imaze gushyiraho kingana n’amanota 94, rukongeraho inota rimwe. U Rwanda rwasabwaga amanota 95.

Ikipe y’Igihugu ntiyigeze yoroherwa na Botswana kuko byasabye gutegereza ko hakinwa udupira twose uko ari 120 (20 overs).

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze ku manota 95 mu dupira 120 bakubise (20 overs) mu gihe abakinnyi barindwi ari bo basohowe n’aba Botswana.

Bivuze ko u Rwanda rwatsinze ku kinyuranyo cy’inota rimwe rugifite abakinnyi batatu (3 wickets).

Kugeza ubu, u Rwanda rumaze gutsinda imikino itatu rwahuyemo na Mozambique, Eswatini na Botswana mu gihe rwatsinzwe na Tanzania.

Muri iri rushanwa rizasozwa tariki ya 20 Nzeri, Ikipe y’Igihugu isigaje umukino wa nyuma wo mu matsinda aho izisobanura n’iya Zimbabwe ku wa Kane.

U Rwanda rwatsinze umukino wa gatatu mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Cricket

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .