00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwasabye kwakira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo mu 2022

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Ukuboza 2021 saa 08:39
Yasuwe :

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Taekwondo (RTF) ryatanze ubusabe bwo kwakira Shampiyona Nyafurika y’uyu mukino mu 2022.

Dr Hakizimana David uheruka gutorerwa kuyobora iri Shyirahamwe ku wa 27 Ugushyingo, yavuze ko bizeye ko bazahabwa kwakira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izaba mu 2022.

Ati “Twamaze kohereza ubusabe bwacu mu Ihuriro Nyafurika rya Taekwondo, turashaka kwakira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo mu 2022 kubera ko twujuje ibisabwa byose, kandi twizeye ko tuzatsindira kwakira iri rushanwa hagati ya Nyakanga na Nzeri”.

U Rwanda nirwemerwa, ruzaba rubaye igihugu cya mbere cyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyakiriye iri rushanwa riba mu byiciro birimo imyiyereko (Poomsae) no kurwana (Kyorugi).

Ubusanzwe, iyi Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo yakundaga kubera mu bihugu by’Abarabu no mu Burengerazuba, aho Sénégal ari yo yakiriye iya 2021.

U Rwanda rwatanze ubusabe mu gihe uwahoze ayobora Ishyirahamwe Nyarwanda rya Taekwondo, Bagabo Placide, aherutse gutorerwa kujya mu kanama k’ubuyobozi bw’Ihuriro Nyafurika rya Taekwondo (African Taekwondo Union) mu matora yabaye ku wa 10 Ukwakira 2021.

U Rwanda rwasabye kwakira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo mu 2022
Dr Hakizimana David uyobora RTF, yavuze ko bafite icyizere cyo guhabwa Shampiyona Nyafurika ya 2022 kuko bujuje ibisabwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .