Hagati ya Gashyantare na Werurwe 2024, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cyo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyakiriye irushanwa rya "ATP Challenger 50 Tour", ryitabiriwe n’abakinnyi basaga 60 babigize umwuga, bari mu myanya yo kuva ku 150 gusubiza hejuru.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko kuri ubu, mu buryo budasubirwaho, u Rwanda rwamaze kwemererwa kuzakira “ATP Challenger 75 Tour” izaba ibyumweru bibiri, kuva tariki ya 24 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2025 na tariki ya 3-9 Werurwe 2025.
ATP Challenger 75 Tour, rimwe mu marushanwa atanu ategurwa n’Ishyirahamwe rya Tennis y’Ababigize umwuga (ATP) muri iki cyiciro (hagati ya 50-175), itanga amanota 75.
Iryo u Rwanda ruheruka kwakira, ritanga amanota 50, ryegukanywe n’Umunya-Pologne Kamil Majchrzak watsinze Umunya-Argentine, Marco Trungelliti, amaseti 2-0 (6-4, 6-4) mu cyumweru cyaryo cya mbere.
Icyo gihe, Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bakurikiye uyu mukino wa nyuma bari hamwe n’abarimo Umuyobozi Mukuru wa ATP Challenger Tour, Eric Lamquet na Perezida w’Impuzamashyirahamwe ya Tennis muri Afurika (CAT), Jean Claude Talon.
Hari kandi uwari Umuyobozi Wungirije wa RDB, Nelly Mukazayire [ubu ni Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo]; Perezida w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste n’umunyabigwi Yannick Noah wegukanye Grand Slam ya Roland Garros mu 1983.
Buri mukinnyi anyura muri iki cyiciro cy’aya marushanwa ya ATP Challenger, afite intego yo kugera mu bakinnyi 100 ba mbere no gukina amarushanwa ya ATP Tour na ’Grand Slam’.
Amwe mu mazina akomeye yazamukiye muri ATP Challenger Tour arimo nimero ya gatatu ku Isi muri Tennis, Umunya-Espagne Carlos Alcaraz n’abigeze kuba nimero ya mbere ku Isi barimo Umusuwisi Roger Federer, Umunya-Espagne Rafael Nadal n’Umunyamerika Andy Roddick, kongeraho Umunya-Argentine Juan Martin Del Potro wegukanye US Open mu 2009.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!