U Rwanda rwahawe imyanya mu Mpuzamashyirahamwe ya Siporo yo kugenda n’amaguru muri Afurika

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Kanama 2019 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere Umugabane wa Afurika ufite Impuzamashyirahamwe ya Siporo yo kugenda n’amaguru igizwe n’ibihugu bitanu birimo n’u Rwanda, aho Nyamuniga Jean uyobora Kigali Walking Cub yatorewe kuba Visi Perezida wa gatatu w’iyi Mpuzamashyirahamwe ubwo habaga inama iyishyiraho mu cyumweru gishize.

Uyu muhango wabereye muri Côte d’Ivoire ubwo hanakorwaga irushanwa mpuzamahanga rya siporo yo kugenda n’amaguru hagati ya tariki ya tariki ya 13 na 17 Kanama.

Muri iri rushanwa ryahurije hamwe ibihugu bigera kuri 20 ni bwo hashyizweho Impuzamasyirahamwe y’iyi siporo yo kugenda n’amaguru (Confédération Africaine de Randonnée Pédestre et du Bien-être pour Tous) igizwe na Côte d’Ivoire, Sénégal, Cameroun, u Rwanda na Guinee.

Marie-Laure Essan usanzwe uyobora Ishyirahamwe ry’uyu mukino muri Côte d’Ivoire ni we watorewe kuyobora iyi Mpuzamashyirahamwe ya Afurika ya Siporo yo kugenda n’amaguru mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

U Rwanda rwatorewe umwanya wa Visi Perezida wa gatatu (wabaye Nyamuniga Jean), ruhabwa inshingano zo gutegura amarushanwa y’iyi siporo ku rwego rwa Afurika.

U Rwanda rwatorewe kandi kuyobora Komisiyo y’Ubutabera muri iyi Mpuzamashyirahamwe nshya, aho izaba iyobowe na Me. Matata.

Minisitiri w’Imikino muri Côte d’Ivoire, Allah Yao yavuze ko icyicaro cy’iyi Mpuzamashyirahamwe kizashyirwa mu Mujyi wa Abidjan.

Tariki ya 13 Kanama ni bwo abanyarwanda 18 bibumbiye muri Kigali Walking Club na Fidèle Marche Club bitabiriye irushanwa mpuzamahanga rya Siporo yo kugenda n’amaguru, aho ku nshuro yaryo ya mbere bakoze intera y’ibilometero 16.5.

Ibihugu byose byitabiriye iri rushanwa byamurikaga kandi imico byihariye, aho abanyarwanda bari mu bahize abandi mu myambarire.

U Rwanda rwahawe kandi igihembo cy’uko rwahize ibindi bihugu mu gushishikariza abantu kwitabira iyi siporo dore ko ari rwo rwari rufite umubare munini kurusha ibindi bihugu byatumiwe.

Iri tsinda ryagarutse i Kigali kuri uyu wa Mbere ryasabye andi makipe akora iyi siporo yo kugenda n’amaguru kugana Kigali Walking Club kugira ngo bifatanye mu kubaka Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda (Fédération Rwandaise de Randonnée Pédestre, F.R.R.P).

Nyamuniga Jean (iburyo) yatorewe kuba Visi Perezida wa gatatu mu gihe Perezida yabaye Marie-Laure Essan (wa kabiri uturutse ibumoso) usanzwe uyobora Ishyirahamwe ry’uyu mukino muri Côte d’Ivoire
Abanyarwanda na bo bitabiriye amahugurwa yo gushyiraho Impuzamashyirahamwe ya Siporo yo kugenda n'amaguru muri Afurika
U Rwanda rwahawe igihembo nk'igihugu kitabiriye kurusha ibindi
Abitabiriye aya mahugurwa banerekanaga umuco w'ibihugu byabo, abanyarwanda bahacana umucyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza