U Rwanda rwahawe ibikoresho bya Tennis yo ku mucanga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Tennis (ITF) ryageneye iryo mu Rwanda (RTF) ibikoresho byifashishwa hakinwa Tennis yo ku mucanga (Beah Tennis)bifite agaciro kangana na 3000$ (asaga miliyoni 2.9 Frw).

Tennis ikinirwa ku mucanga ni umwe mu mikino mishya mu Rwanda, aho watangijwe mu Ukuboza 2019.

Uyu mukino ukenera ibikoresho byihariye bitari ibisanzwe bikoreshwa muri Tennis isanzwe. Ibi birimo raketi ifite agaciro kagera ku €100, agapira kagura €10 ndetse n’umugozi “Net” ugura agera ku € 200.

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda ryagenewe inkunga y’ibikoresho byifashishwa muri uyu mukino na ITF, bishobora kwifashishwa ku bibuga bitandatu icya rimwe, byose hamwe bifite agaciro kangana na 3000$ (asaga miliyoni 2.9 Frw).

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, avuga ko iyi nkunga bahawe na ITF izabafasha guteza imbere uyu mukino mu Rwanda, hakaboneka abakinnyi bawukina ndetse bakitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Ati “Nyuma yo gutangiza Beach Tennis twabigaragarije ITF, tubereka amakipe twashinze na gahunda dufite, barabyishimiye baduha inkunga y’ibikoresho bigezweho byakwifashishwa ku bibuga bitandatu.”

“Tugiye gutangira imyitozo mu bahungu n’abakobwa, tugere ku rwego rwo kuzajya mu marushanwa. ITF na Sandever baradufashije kuko tugiye gutangira gahunda zose.”

Uretse u Rwanda, ibindi bihugu byo mu karere bikinwamo Beach Tennis ni Tanzania na Kenya.

Ikibuga gikinirwaho uyu mukino kigizwe na metero 16 ku munani, kikaba kigabanyijemo kabiri mu gihe ibikoresho byifashishwa ari udupira dutandukanye n’utwo bakinisha Tennis isanzwe ndetse na raketi (racket) zitandukanye.

Umugozi barenzaho agapira uba uri muri metero 1.7 uvuye hasi mu gihe uyu mukino ukinwa n’abakinnyi babiri nka Beach Volleyball cyangwa umwe kuri umwe, naho kubara amanota byo bikaba ari ibisanzwe.

Tennis yo ku mucanga yatangiye gukinwa mu 1970 mu Butaliyani, aho kugeza ubu uyu mukino umaze kugera mu bihugu birenga 50 ku Isi hose.

ITF yageneye Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda ibikoresho by'umukino wa Beach Tennis bishobora kwifashishwa ku bibuga bitandatu
Beach Tennis ni Tennis ikinirwa ku mucanga, akenshi igakinwa n'abakinnyi babiri bahanganye n'abandi babiri
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda; Karenzi Théoneste yavuze ko bagiye gushinga amakipe azajya yitabira amarushanwa ya Beach Tennis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .