Kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 13 Ukuboza 2024, i Kigali hari kubera Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA), yahuriranye n’imyaka 120 iri shyirahamwe rimaze rishinzwe.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bagera kuri 450 barimo abahagararariye ibihugu 127 bibarizwa muri FIA, yabereye i Kigali mu gihe u Rwanda ruheruka no gusaba kuba rwakwakira isiganwa rya Formula One.
Umwe mu bitabiriye iyi nama, Musa Locho wo muri Kenya, yabwiye IGIHE ko akurikije uko yabonye u Rwanda, nta kabuza rufite ubushobozi bwo kwakira iri siganwa kandi n’ibindi bihugu bya Afurika byabyungukiramo.
Ati “Birashoboka, Kenya yashakaga kwakira Safari Rally [iri ku ngengabihe ya Shampiyona y’Isi] kandi twarabikoze, ubu tumaze gutegura inshuro eshatu zagenze neza. Simbona ko hari itandukaniro n’u Rwanda, mufite ubushobozi n’ubumenyi mu bya tekinike.”
Abajijwe niba byaba bitagoye kuko hashize imyaka 31 nta siganwa rya Formula One ribera muri Afurika, kuva ryakiriwe na Afurika y’Epfo mu 1993, Locho yashimangiye ko bishoboka.
Ati “Biragoye ariko kubikora birashoboka. Ndaguha urugero, Kenya twari tumaze imyaka 17 nta Shampiyona y’Isi ya Rally kandi ubu twarayigaruye. Yaba iyi Nteko Rusange ndetse na Formula One, ntabyo twari dufite muri Afurika, rero ni intambwe ikomeye kandi byereka abandi basigaye ku Isi ko dushobora gukora ibi bintu.”
Masaud Eljerbi uhagarariye Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka muri Libya (LATC), na we yavuze ko azishimira kubona Formula One ibera mu Rwanda kuko muri Afurika hasanzwe habera n’andi masiganwa akomeye ategurwa na FIA mu mukino wa Rally.
Ati “Ndizera ko ubutaha tuzabona Formula One hano, u Rwanda rwakira isiganwa rya Formula One n’andi masiganwa nk’uko tubona Rally Dakar. U Rwanda rurabishoboye, kubera iki bitakunda? N’ibindi bihugu bya Afurika byaza kureberaho uburyo byakwakira igikorwa cya siporo nk’icyo.”
Uko bigaragara ubu, u Rwanda ruramutse rwemerewe kwakira isiganwa rya Formula One, ntibyaba mbere ya 2028 kuko imijyi izakira andi masiganwa yose kugeza mu 2027 yamaze gutangazwa.
🎥𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎🎥
Igisubizo cya Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, ubwo yari abajijwe n’Umunyamakuru wa IGIHE niba ubusabe bw’u Rwanda bwo kwakira isiganwa rya Formula One buri mu bishobora kuzaganirwaho ubwo ruzaba rwakiriye Inteko Rusange ya FIA i Kigali pic.twitter.com/gt4J0HeViX
— IGIHE Sports (@IGIHESports) December 6, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!