00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwafashe umwanya wa kabiri muri ‘ILT20 Continent Cup’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 December 2024 saa 07:45
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Cricket yafashe umwanya wa kabiri mu Irushanwa rya ‘ILT20 Continent Cup’ riri kubera kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga, nyuma yo gutsinda Botswana.

Mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu, wabaye kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwatsinze Botswana ku kinyuranyo cy’amanota 25.

Botswana ni yo yari yatsinze tombola, ihitamo gutangira ijugunya udupira, ibizwi nka “bowling”, ibuza u Rwanda rwatangiye rukubita udupira, gushyiraho amanota menshi.

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 168 muri ‘overs’ 20 zingana n’udupira 120, mu gihe Botswana yasohoye abakinnyi barwo umunani.

Botswana yinjiye mu gice cya kabiri isabwa amanota 169 ngo itsinde uyu mukino, ndetse yatangiye neza kuko mu dupira 32 twa mbere yari imaze gushyiraho amanota 80 kandi nta mukinnyi wayo urakurwamo mu kibuga n’Abanyarwanda.

Kuva kuri ‘over’ ya cyenda, ni ukuvuga guhera ku gapira ka 49, abasore b’u Rwanda bongeye kuzamurira icyizere abari kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga batangira gukuramo abakinnyi ba Botswana.

Umukino ukaba warangiye Botswana ishyizeho amanota 143 muri ‘overs’ 20, u Rwanda rwasohoye abakinnyi bayo icyenda.

Umunyarwanda Rukiriza Emile ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino aho mu dupira 24 yajugunye, yakuyemo abakinnyi bane ba Botswana, we bamukoramo amanota 29. Ni mu gihe ubwo yakubitaga agapira, yakoze amanota arindwi mu dupira tune.

Mu wundi mukino wabaye ku wa Gatatu, Uganda yatsinze Nigeria ku kinyuranyo cy’amanota 23.

Uganda yashyizeho amanota 151 mu gice cya mbere, Nigeria yasohoye abakinnyi bayo umunani.

Mu gice cya kabiri, Nigeria ntiyigeze ibasha gukuraho icyo kinyuranyo kuko mu dupira 120, yashyizeho amanota 128 gusa mu gihe Uganda yasohoye abakinnyi bayo icyenda.

Imikino irakomeza kuri uyu wa Kane aho u Rwanda rwisobanura na Uganda guhera saa Tatu n’iminota 15 naho Botswana ikine na Nigeria guhera saa Saba n’Igice.

Nyuma y’imikino imaze kuba, Uganda iyoboye n’amanota 14, ikurikiwe n’u Rwanda rufite amanota atandatu mu gihe Nigeria na Botswana binganya amanota ane.

Iyi mikino yose iri kubera i Gahanga kugeza tariki ya 14 Ukuboza 2024, izatanga amanota yo ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Cricket (ICC).

Muri aya makipe ari gukina, Uganda ni yo iri imbere ku rutonde rwa ICC kuko ibarizwa ku mwanya wa 22 ku Isi, Nigeria ikaba iya 36, Botswana ikaba iya 50 naho u Rwanda rukaba ku mwanya wa 63.

U Rwanda rwafashe umwanya wa kabiri nyuma yo kubona intsinzi ya gatatu mu irushanwa
Botswana yatakaje umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa n'u Rwanda
Rukiriza Emile yahembwe nk'umukinnyi w'umukino ku wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .