Hashize iminsi itanu, IGIHE yanditse ko Bazubagira Claudine ‘Gugu’ ukina umukino wa Sitting Volleyball atakiri kumwe na bagenzi be ndetse ko ashobora kuba yaratorotse nk’uko amakuru yavaga i Paris yabitangazaga.
Nubwo kugeza ubwo abari muri delegasiyo y’u Rwanda birinze kugira icyo babivugaho, kuri ubu amakuru ava mu Bufaransa aravuga ko polisi y’icyo gihugu yatangije iperereza nyuma yo guhabwa amakuru ko hari umukinnyi w’Umunyarwandakazi waburiwe irengero mu buryo buteye inkeke.
Mu itangazo yashyize hanze, Pariki ya Nanterre ishinzwe ibijyanye n’amacumbi yo mu gace ka Courbevoie aho Ikipe y’u Rwanda na yo yari icumbitse, yagize iti "Twamaze gutangariza inzego zibishinzwe ibijyanye n’iperereza rijyanye n’umuntu waburiwe irengero ku buryo buteye inkeke".
Polisi yo mu Bufaransa yavuze ko tariki 20 Kanama, mu masaha ya saa Moya z’umugoroba ari bwo uyu mukinnyi ngo yavuye mu gace ka Courbevoie (Hauts-de-Seine), aho iyi kipe yari icumbitse, ni ko kwerekeza muri Restaurant birangira atagarutse.
Amakuru ava muri iki gihugu avuga ko iri perereza ryakozwe nyuma y’aho Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Nkulikiyimfura François, asuye iyi kipe ku wa Mbere akamenya ko Bazubagira Claudine ‘Gugu’ yabuze, maze na we akagira inama Umuyobozi wa Delegasiyo ko byamenyeshwa polisi.
Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Liberation cyo mu Bufaransa, yagize ati "Iperereza ryatangiye nyuma yo guhabwa amakuru na Polisi ya Saint-Ouen. Ambasaderi w’u Rwanda yarabimenyeshejwe ndetse yanageze aho aba bakinnyi babaga."
Mu Mikino Paralempike ya Paris, Ikipe y’u Rwanda muri Sitting Volleyball iratangirira kuri Brésil kuri uyu wa 29 Kanama, izakurikizeho Slovénie nyuma y’iminsi ibiri mu gihe izasoreza imikino yo mu Itsinda B kuri Canada tariki ya 3 Nzeri 2024.
Imikino Paralempike ya 2024 yafunguwe ku mugaragaro ku wa Gatatu i Paris, izasozwa ku wa 8 Nzeri 2024.
AMASHUSHO: Uko Ikipe y’u Rwanda yaserutse mu birori byo gufungura ku mugaragaro Imikino Paralempike ya Paris ku wa Gatatu.
Abayigize bose bari bambaye umukenyero mu gihe ibendera ry'Igihugu ryatwawe na Mukobwankawe Liliane ari hamwe na Niyibizi Emmanuel.
Muri iyi Mikino… pic.twitter.com/FNCNTUkHfR
— IGIHE Sports (@IGIHESports) August 29, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!