Ku wa Kane, TuS Metzingen ikina mu Cyiciro cya Mbere cya Handball mu Budage, yatangaje ko hari umuntu ikeka washyize camera ebyiri zifata amashusho mu rwambariro rwayo, aho kuri ubu hari iperereza riri gukorwa na polisi.
Iti “Iki gikorwa kigayitse cyakozwe n’umuntu twizera. Byatugizeho ingaruka twese.”
Muri iri tangazo, umutoza w’iyi kipe Ferenc Rott ntiyigeze atangaza amazina y’ukekwa cyangwa aho yari ahuriye n’ikipe.
Rott yakomeje agira ati “Twaganiriye kuri iki kibazo nk’ikipe kandi nishimiye uburyo abakinnyi bacu bashyize hamwe bakemera gukina umukino wa Bietigheim [ku wa Gatatu].”
“Ntabwo twabireka ngo birangire gutyo. Twakiriye ubufasha bwa polisi, ishyirahamwe rya Handball n’andi makipe muri ibi bihe bikomeye kandi turizera ko bizadufasha.”
Muri uyu mukino wabaye ku wa Gatatu, Metzingen yatsinzwe ibitegi 32-30, yandika ku mbuga nkoranyambaga zayo ko itazashyigikira uwo ari we wese ushaka kuyishyira hasi.
Umuvugizi wa polisi yabwiye ikinyamakuru Reutlinger General Anzeiger cyo mu Budage ko ikirego bacyakiriye ndetse bakiri gukora iperereza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!