Muri Gashyantare 2024, uyu mugabo yavuze ko agiye kurwana nk’aho aribwo agitangira, asaba abamusaba guhagarika gukina gusubiza amerwe mu isaho.
Muri Gicurasi no mu Ukuboza 2024, yahise akina imirwano ikomeye cyane yamuhuje na Oleksandr Usyk, gusa yose arayitsindwa, ananirwa kwegukana umukandara w’indwanyi y’akataraboneka.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Nishimiye gutangaza ko nahagaritse gukina umukino w’iteramakofe, byari bikomeye cyane, nashimishijwe na buri munota nagiriyemo.”
Mu magambo ye yo gusezera kandi yavuze ko yari agikenewe, ashimangira ko agiye adashimishije abakunzi be.
Si ubwa mbere Fury ahagaritse gukina kuko muri Mata 2022, yatangaje uyu mwanzuro ariko nyuma y’amezi atandatu gusa yongera kwisubiraho.
Ahagaritse gukina ku myaka 36.
Hari hashize iminsi mike mugenzi we, Anthony Joshua agaragaje ko yifuza ko bazahurira mu mirwano.
Fury yabaye umukinnyi wa mbere ku Isi inshuro ebyiri, yegukana imikandara ya (World Boxing Association-WBA), (International Boxing Federation-IBF), (World Boxing Organization-WBO), (International Boxing Organization-IBO) na (World Boxing Council-WBC).






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!