00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twahirwa Alfred yatorewe kuyobora Ferwahand

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Werurwe 2022 saa 09:32
Yasuwe :

Twahirwa Alfred wari umukandida umwe rukumbi, yatorewe kuyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Handball (FERWAHAND) mu myaka ine iri imbere, ku bwiganze bw’amajwi 100%.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Werurwe 2022, ni bwo habaye amatora ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda.

Mu banyamuryango 47 basanzwe bagize iri Shyirahamwe, 42 ni bo bitabiriye aya matora yabereye muri Hilltop Hotel.

Twahirwa Alfred wari umukandida rukumbi, ni we watorewe kuyobora FERWAHAND mu myaka ine iri imbere, ku bwiganze bw’amajwi 42 kuri 42.

Uyu mugabo usanzwe ari nyir’Ikipe ya Gorillas HC, yasimbuye Utabarutse Théogène wari umaze imyaka umunani ayobora iri Shyirahamwe.

Nyuma yo gutorwa, Twahirwa yavuze ko abamutoye bakoze amahitamo meza kuko asanzwe aba muri Handball kandi azi neza ko hari byinshi byo gukora.

Ati “Byanshimishije kuba abanyamuryango bangiriye icyizere kuko basanzwe bazi ko ndi umuntu wo muri Handball, nibaza ko ari amahitamo meza bakoze kuko dufite byinshi byo gukora.”

Yakomeje avuga nubwo Handball ari umukino Abanyarwanda bagaragaza ko bafitemo impano, hari byinshi bikwiye gukorwa kugira ngo ugere ku rundi rwego.

Visi Perezida wa mbere yabaye Dr Akumuntu Joseph watowe 100% naho Masengesho Dominique aba Visi Perezida wa kabiri nyuma yo gutorwa n’abanyamuryango 39 muri 42.

Ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru hatsinze Tuyisenge Pascal wagize amajwi 31/42. Yari ahanganye na Ngarambe François Xavier ndetse na Nizeyimana Félicien.

Umubitsi watowe ni Niyomutuye Marie Chantal wari wiyamamaje wenyine.

Twahirwa Alfred yatorewe kuyobora Ferwahand mu myaka ine iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .