Turashaka kugira irushanwa ryo kwibuka irya mbere rikomeye muri Afurika- Mugarura

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Kamena 2019 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, RCA, rivuga ko rishaka ko kugira irushanwa ryo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, irya mbere rikomeye muri Afurika mu cyiciro cy’abagore.

Guhera kuri uyu wa Kabiri wa Kabiri tariki ya 18 kugeza ku Cyumweru tariki ya 23 Kamena 2019, ibihugu birimo Mali, Tanzania na Uganda bizifatanya n’u Rwanda mu irushanwa rya Cricket rigamije kwibuka ku nshuro ya 25 abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza iri rushanwa cyabereye ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket i Gahanga, Perezida w’Ishyirahamwe ry’uyu mukino, Eddie Baraba Mugarura, yavuze ko iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu bifuza ko ryazaba irya mbere rikomeye ku mugabane wa Afurika mu cyiciro cy’abagore.

Ati” Uretse kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside, irushanwa rigamije kwimakaza amahoro n’imibanire myiza, akaba ariyo mpamvu hatumiwe ibihugu byiganjemo ibyo mu karere. Twari twanatumiye bagenzi bacu bo muri Kenya ariko ntibaboneka. Turashaka kuzagira iri irushanwa irya mbere rikomeye muri Afurika mu cyiciro cy’abagore. Ndizera ko abanyarwanda bazaza kureba iyi mikino ari benshi, tuzaba dufite imikino myiza.”

Abajijwe impamvu iri rushanwa ryo kwibuka rikinwa n’amakipe y’abagore gusa, Eddie Baraba Mugarura yavuze ko byatewe n’amikoro akiri make, yongeraho ko mu minsi iri imbere n’abagabo bashobora kuzajya bakina igihe ubushobozi buzaba bwiyongereye.

Ati” Twabitekerejeho, tureba amikoro ahari n’ubushobozi, duhitamo gutangira irushanwa ririmo amakipe y’abakobwa. Ubushobozi nibwiyongera tuzategura n’iririmo amakipe y’abahungu. Twahisemo abakobwa kuko ari bo babyeyi b’ejo hazaza, nibo bakuriye imiryango.”

Mugarura ngo yizeye ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda izitwara neza muri iyi mikino nyuma yo gutsinda imwe mu mikino yabereye muri Zimbabwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Kapiteni w’u Rwanda Uwera Sarah n’umutoza Joshua Mwanja na bo bavuze ko biteguye neza iri rushanwa ndetse bashaka kuryegukana ku nshuro ya mbere kuko mu nshuro eshanu riheruka kubamo u Rwanda rutabashije kuryegukana.

Uretse gahunda y’imikino, ikipe y’u Rwanda, iya Ugandan’iya Tanzania zasuye Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro kuri uyu wa Mbere mu gitondo. Mali yo iragera mu Rwanda muri iri joro.

Kuri iki Cyumweru, Ishyirahamwe ryumukino wa Cricket ryaremeye kandi imiryango itandatu yo mu mudugudu wa Karembure, mu murenge wa Gahanga, aho ryatanze inkunga yo gusoza amazu yagenewe abatishoboye bo mu karere ka Kicukiro.

Iyi nkunga ifite agaciro ka 1,000,000 Frw harimo imifuka ya Ciment 80, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Imikino nyir’izina iratangira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kamena saa 09:30, aho Tanzania izahura na Uganda mu gihe u Rwanda ruzakina na Mali guhera saa 13:50.

Buri gihugu kizahura n’ikindi inshuro ebyiri muri iri rushanwa rizamara iminsi itanu ribera ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket kiri i Gahanga.


Uko amakipe azahura mu irushanwa ryo kwibuka muri Cricket:

Tariki ya 18 Kamena 2019

  • Tanzania vs Uganda (09:30)
  • Rwanda vs Mali (13:50)


Tariki ya 19 Kamena 2019

  • Mali vs Tanzania (09:30)
  • Uganda vs Rwanda (13:50)

Tariki ya 20 Kamena 2019

  • Uganda vs Mali (09:30)
  • Rwanda vs Tanzania (13:50)

Tariki ya 21 Kamena 2019

  • Rwanda vs Mali (09:30)
  • Tanzania vs Uganda (13:50)

Tariki ya 22 Kamena 2019

  • Mali vs Tanzania (09:30)
  • Uganda vs Rwanda (13:50)

Tariki ya 23 Kamena 2019

  • Uganda vs Mali (09:30)
  • Rwanda vs Tanzania (13:50)
Umuyobozi wa Federasiyo ya Cricket, Eddie Baraba Mugarura yavuze ko bifuza kugira iri rushanwa ryo kwibuka irya mbere rikomeye muri Afurika mu cyiciro cy'abagore
Eddie Mugarura yavuze ko iry'uyu mwaka rizitabirwa n'u Rwanda, Uganda, Tanzania na Mali
Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Uganda Ndiko Michael Grace na we yavuze ko ikipe ye yiteguye neza
Umutoza w'ikipe y'u Rwanda Joshua Mwanya avuga ko abakinnyi b'u Rwnada bagomba kwerekana ko hari icyo bungukiye muri Zimbabwe
Kapiteni w'u Rwanda Uwera Sarah (hagati) ari kumwe n'uwa Tanzania hamwe n'uwa Uganda
Ikipe y'u Rwanda y'abagore yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Tanzania na yo yasuye urwibutso rwa Jenoside mbere yo gutangira imikino yo kwibuka kuri uyu wa Kabiri
Uganda na yo yitabiriye imikino y'uyu mwaka ubwo yasuraga urwibutso rwa Nyanza-Kicukiro
Abakinnyi b'u Rwanda, Tanzania na Uganda bunamiye imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside ishyinguwe mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket ryaremeye kandi imiryango itandatu
Bashyikirijwe imifuka ya cement kugira ngo amazu yabo abashe gusanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza