Mu itangazo ryashyizwe hanze, rivuga ko nk’ibisanzwe Toyota izajya irebana n’ibijyanye no gukora imodoka n’uburyo izajya igaragara (design), mu gihe Haas (twakwita ikipe) izaba irebana n’ubunararibonye mu bya tekinike ndetse n’igice cy’ubucuruzi.
Muri iri siganwa, imodoka za Haas zizajya zigaragaraho ibirango bya Toyota ndetse biratangirana n’iriteganyijwe tariki ya 18-20 Ukwakira 2024, aho rizabera Austin muri leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu myaka umunani uru ruganda rw’Abayapani rwamaze muri Formula 1 (2002-2009), rwabashije kujya kuri ‘podiums’ inshuro 13.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!