Ni igikorwa cyitabiriwe n’abana 25, batsindira imidali ariko hatabayeho kurushanwa hagati yabo, ahubwo basubiramo ibyo bigishijwe, bakabarirwa amanota.
Abana kandi bazamuwe mu ntera, bamwe bajya ku rwego rwa kabiri mu gihe hari n’abazamuwe ku rwego rwa gatatu.
Umuyobozi Wungirije w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Gymnastique mu Rwanda (FERWAGY), Dr. Mpatswenumugabo Bosco, yashimye ibyo The Champions Sports Academy iri gukora, avuga ko ari intangarugero mu guteza imbere impano z’abana, ayizeza imikoranire.
Umuyobozi wa The Champions Sports Academy, Nkuranyabahizi Noël, yashimiye ababyeyi ubufatanye bagira ndetse na bo bashimira iri shuri by’umwihariko uburyo ryafashije abana mu mwiherero wo mu biruhuko.
Imyitozo ya Gymnastique muri iri shuri ikorwa ku wa Gatatu, ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru kuva saa Cyenda kugeza saa Kumi n’Imwe.
Muri Gicurasi 2023 ni bwo The Champions Sports Academy yatangiye kwigisha abana umukino wa Gymnastique mu gihe iri shuri kandi ryigisha Karate guhera mu 2017.
Indi mikino abana bakina irimo Badminton, Sports Chanbara, kubyina bya Kinyarwanda ndetse hakaba hari na gahunda yo kongeramo indi mikino nk’umupira w’amaguru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!