Teqball ni umukino watangiriye muri Hongrie mu 2014, bigizwemo uruhare n’abagabo batatu barimo Gábor Borsányi wahoze akina Table Tennis, umushoramari György Gattyán ndetse n’umuhanga Viktor Huszar.
Aba bakiniraga uyu mukino ku meza asanzwe akinirwaho Tennis yo ku meza ariko nyuma yo kubona ko mu gihe cyo gutera umupira bigorana ko wagera ku wundi mukinnyi, biyemeza kuyaheta kugira ngo umupira utazajya uhagarara.
Nyuma yo kugera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2024, abasifuzi n’abatoza baturutse mu makipe atandukanye by’umwihariko banemeye gukina Teqball bashyizwe hamwe bahugurwa uko uwo mukino utozwa, uko ukinwa n’uko usifurwa.
Perezida wa Rwanda Teqball Federation (FERWATEQ), Ntirenganya Frederic nyuma y’aya mahugurwa yatangaje ko bihaye inshingano zo guhugura abakinnyi, abatoza n’abasifuzi ba Teqball baturutse mu makipe bafite kugeza ubu.
Yagize ati "Twabahuguye baturutse mu makipe dufite atandukanye twe nka Federation ya Teqball aho twaberetse iby’ibanze umuntu aheraho asifura cyangwa atoza kuko twasanze iyo umuntu hari ubumenyi afite bimworohera"
Bamwe mu bahuguwe bavuze ko ibyo bigishijwe ari uburyo bwiza bwo kunguka ubumenyi bwisumbuye bujyanye n’umukino wa Teqball.
Kugeza ubu, nyuma y’aho umukino wa Teqball utangirijwe mu Rwanda hari amakipe 10 akina ari na yo abahuguwe baturutsemo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!