00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tennis: Umukinnyi yasabiye mugenzi we kwisiga ‘déodorant’ kubera guhumura nabi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 April 2025 saa 08:21
Yasuwe :

Nimero ya kane muri Tennis y’Abagore mu Bwongereza, Harriet Dart, yiseguye nyuma yo gusaba umusifuzi kubwira umukinnyi mugenzi we w’Umufaransa kwitera imibavu ihumura izwi nka “déodorant” kubera ko yari afite impumuro mbi.

Byabaye ku wa Kabiri mu mukino w’ijonjora rya mbere ry’irushanwa rya Rouen Open riri kubera mu Bufaransa.

Dart w’imyaka 28, yatsinzwe na Lois Boisson amaseti 2-0 (6-0, 6-3) muri uyu mukino aho iseti ya mbere yamaze iminota 28 gusa.

Ubwo abakinnyi bahinduranyaga ku iseti ya kabiri, Harriet Dart yumvikanye mu mashusho y’umukino asaba umusifuzi ati “Wamusaba akitera déodorant? Arahumura nabi ni ukuri.”

Nyuma y’umukino, uyu mukinnyi w’Umwongereza yagiye ku rubuga rwa Instagram yandikaho ati “Ndashaka gusaba imbabazi ku byo navugiye mu kibuga uyu munsi, ni amagambo yatewe n’igitutu mu by’ukuri ndayicuza.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari ko nshaka kwitwara, ndumva uburemere bw’ikosa. Nubaha Lois cyane n’uburyo yakinnye uyu munsi. Ibyabaye byampaye isomo.”

Boisson wasubiye mu kibuga ubwo Dart yari yicaye, byagaragaye ko ashobora kuba yari kure ku buryo atumvise ibyo uyu Mwongereza yabwiye umusifuzi w’umukino.

Gusa, nyuma na we yagiye kuri Instagram, ashyiraho ifoto ye yakozwe afashe ‘déodorant’, abwira kompanyi ya Dove ati “uko bigaragara nkeneye ubufatanye namwe.”

Boisson w’imyaka 21, uri gukina irushanwa rye rya mbere ritegurwa na WTA, asanzwe ari nimero ya 303 ku Isi nyuma yo kuzahazwa n’imvune.

Ni mu gihe Harriet Dart ari nimero ya 62 ku Isi muri Tennis y’Abagore.

Harriet Dart yasabye umusifuzi kubwira Lois Boisson akitera ‘déodorant’ kubera guhumura nabi
Lois Boisson washinjwe guhumura nabi, yatsinze Dart amaseti 2-0, agera muri 1/8 cya Rouen Open

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .