Byabaye ku wa Kabiri mu mukino w’ijonjora rya mbere ry’irushanwa rya Rouen Open riri kubera mu Bufaransa.
Dart w’imyaka 28, yatsinzwe na Lois Boisson amaseti 2-0 (6-0, 6-3) muri uyu mukino aho iseti ya mbere yamaze iminota 28 gusa.
Ubwo abakinnyi bahinduranyaga ku iseti ya kabiri, Harriet Dart yumvikanye mu mashusho y’umukino asaba umusifuzi ati “Wamusaba akitera déodorant? Arahumura nabi ni ukuri.”
Nyuma y’umukino, uyu mukinnyi w’Umwongereza yagiye ku rubuga rwa Instagram yandikaho ati “Ndashaka gusaba imbabazi ku byo navugiye mu kibuga uyu munsi, ni amagambo yatewe n’igitutu mu by’ukuri ndayicuza.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo ari ko nshaka kwitwara, ndumva uburemere bw’ikosa. Nubaha Lois cyane n’uburyo yakinnye uyu munsi. Ibyabaye byampaye isomo.”
Boisson wasubiye mu kibuga ubwo Dart yari yicaye, byagaragaye ko ashobora kuba yari kure ku buryo atumvise ibyo uyu Mwongereza yabwiye umusifuzi w’umukino.
Gusa, nyuma na we yagiye kuri Instagram, ashyiraho ifoto ye yakozwe afashe ‘déodorant’, abwira kompanyi ya Dove ati “uko bigaragara nkeneye ubufatanye namwe.”
Boisson w’imyaka 21, uri gukina irushanwa rye rya mbere ritegurwa na WTA, asanzwe ari nimero ya 303 ku Isi nyuma yo kuzahazwa n’imvune.
Ni mu gihe Harriet Dart ari nimero ya 62 ku Isi muri Tennis y’Abagore.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!