Iri rushanwa mpuzamahanga rizabera muri IPRC Kigali, kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata kugeza kuwa 1 Gicurasi 2022 ku bibuga bishya byubatse muri RP-IPRC Kigali.
Iri rushanwa rizahuza ibihugu bitanu birimo, U Rwanda, u Burundi, Tanzania, Kenya na Uganda isanzwe imaze igihe yakira iri rushanwa.
Igihugu cya Uganda kimaze kwakira iri rushanwa inshuro eshatu kuko kiri mu bihugu byari byujuje ibyangombwa na mbere y’uko u Rwanda rugwiza ibibuga bihagije.
Karenzi Théoneste uyobora RTF, yavuze ko ubu gahunda ihari ari ukwakira amarushanwa menshi ashoboka kuko ngo bizajya bisiga amasomo akomeye ku banyarwanda.
Yagize ati “Intego yacu ni uko amarushanwa menshi akomeye yajya abera mu Rwanda. Ni intego yacu twihaye kandi tuzabigeraho binaduha amasomo y’ibyo gukosora"
Muri gahunda yo kugira u Rwanda igicumbi cya siporo muri Afurika, Karenzi avuga ko ubu isigaye ari ukujya hakirwa amarushanwa akomeye buri gihe.
Ati “Tuzagerageza kwakira amarushanwa mpuzamahanga arimo n’ari ku rwego rwo hejuru kuko ibyangombwa n’ubushake burahari. U Rwanda rugomba kuba igicumbi cy’amarushanwa”
Iri rushanwa rizakinirwa ku bibuga bitandatu mpuzamahanga byubatse mu Karere ka Kicukiro mu ishuri rya RP-IPRC Kigali.
Biteganyijwe ko abana 40 batarengeje imyaka 12 bava mu bihugu bitanu bazishakamo abazaserukira akarere ka kane mu marushanwa Nyafurika.
Mu cyiciro cy’unginbi hazasohoka ikipe ya mbere mu gihe mu bangavu harimo amatike abiri yo kwitabira amarushanwa Nyafurika azaba muri Nzeri 2022.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!