00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tennis: Niyigena, Muhire na Ishimwe bananiwe kwinjira muri ‘Rwanda Challenger 75’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 February 2025 saa 07:08
Yasuwe :

Abanyarwanda Niyigena Étienne, Muhire Joshua na Ishimwe Claude basezerewe mu Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis “ATP Challenger 75 Tour” batarenze ijonjora ryari kubafasha kwinjira mu bakinnyi 32 bakomeye bazakina iri rushanwa.

Ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, ni bwo ku bibuga bya Tennis biherereye muri IPRC Kigali hatangiye imikino y’amajonjora yo gushaka abakinnyi buzuza urutonde rwa 32 bazakina “Rwanda Challenger 75” iteganyijwe muri iki cyumweru kugeza tariki ya 2 Werurwe.

Abakinnyi batatu b’Abanyarwanda ntibahiriwe n’iri jonjora kuko bose batsinzwe. Niyigena Étienne yatsinzwe n’Umunya-Pologne Daniel Michalski (6-0, 6-0), Ishimwe Claude atsindwa n’Umunya-Autriche Neil Oberleitner (6-1, 6-0) mu gihe Muhire Joshua yatsinzwe n’Umunyamerika Alafia Ayeni (6-1, 6-1).

Ibi bivuze ko iri rushanwa ritanga amanota 75 ku rutonde rwa ATP, muri iki cyumweru rizakinwa nta Munyarwanda uririmo. Alafia Ayeni wasezereye Muhire Joshua, arakina n’Umunya-Slovakia Andrej Martin kuri uyu wa Mbere saa Yine mu gihe Neil Oberleitner akina na Daniel Michalski muri imwe mu mikino itandatu yo gushaka itike.

Mu ijonjora rya mbere, Umufaransa Corentin Denolly umaze kumenyerwa i Kigali kubera kwitwara neza muri Rwanda Open M25, arisobanura n’Umunya-Espagne Carlos Sanchez naho Umuholandi Max Houkes ahure n’Umufaransa Maxime Janvier.

Abakinnyi bane bakomeye bazakina “Rwanda Challenger 75” muri iki cyumweru ni Jesper De Jong wa 105 ku Isi, Carlos Taberner wa 174, Valentin Royer wa 183 na Calvin Hemery wa 171.

Valentin Royer arakina na mwenewabo w’Umufaransa Maxime Chazal, Carlos Taberner wo muri Espagne akine na Andrea Picchione wo mu Butaliyani naho Lukas Neumayer wo muri Autriche yisobanure na Gabriele Pennaforti wo mu Butaliyani.

Niyigena Étienne yatsinzwe n’Umunya-Pologne Daniel Michalski mu gushaka itike yo kwinjira mu bakinnyi 32 bazakina irushanwa
Muhire Joshua na we yasezerewe atsinzwe n’Umunyamerika Alafia Ayeni
Ishimwe Claude ntiyorohewe na Neil Oberleitner wo muri Autriche
Iri rushanwa riri kubera ku bibuga bya Tennis muri IPRC Kigali
Umuholandi Jesper De Jong ni umwe mu bakinnyi bakomeye bazaba ari mu Rwanda muri iki cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .