Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Ugushyingo 2024, ni bwo hasojwe iri rushanwa ry’Ukwakira ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 32 hagamijwe kugena uko bakurikirana ku rwego rw’igihugu.
Umukino wa nyuma wabereye muri IPRC Kigali, nk’uko byagenze no ku yindi mikino yose y’irushanwa, warangiye Niyigena Étienne atsinze Ishimwe Claude amaseti 2-0 (6-4, 6-3).
Muri ½, Niyigena Étienne yari yasezereye Muhire Joshua mu gihe Ishimwe Claude yatsinze Nsengumuremyi Eric.
Kwegukana iri rushanwa byatumye Niyigena Étienne atsindira amanota 200, agira amanota 290. Ibi byatumye afata umwanya wa kabiri kuko Ishimwe Claude wungutse amanota 140 kuri uyu wa Gatandatu, yagize 340 ku mwanya wa mbere.
Mu bakina ari babiri, Niyigena afatanyije na Ishimwe Claude, bombi begukanye irushanwa batsinze Ishimwe Emmanuel na Hirwa Brian Karenzi amaseti 2-0 (6-1, 6-2).
Abegukanye irushanwa mu bakina ari babiri babona amanota 100 mu gihe abatsindiwe ku mukino wa nyuma babona amanota 80.
Aya marushanwa yatangijwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda (FRT) muri Nzeri uyu mwaka ndetse ku ikubitiro yegukanwa na Ishimwe Claude.
Agamije gufasha abakinnyi kuzamura urwego rwabo bityo bikaba byabafasha no kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga bitabira.
Amanota abakinnyi babonye muri aya marushanwa ni yo Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda rishingiraho rikora urutonde ngarukakwezi rw’uko abakinnyi bakurikiranye.
Uko abakinnyi bahagaze kuri uru rutonde ni byo abatoza n’Ishyirahamwe bashyingiraho mu guhitamo abakinnyi bahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye u Rwanda ruzagenda rwitabira.
Ni na rwo rutonde kandi ruzajya rwifashishwa mu guhitamo abakinnyi bahabwa amahirwe aboneka muri Tennis nk’ayo kujya kwiga hanze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!