Tennis: Niyigena Etienne yegukanye irushanwa ritangira umwaka w’imikino wa 2019

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 28 Mutarama 2019 saa 06:44
Yasuwe :
0 0

Ku bibuga bya Tennis i Nyarutarama Sports Centre, habereye irushanwa rya mbere ry’umwaka w’imikino wa 2019 ryateguwe ku bufatanye na CIMERWA ryegukanywe na Niyigena Etienne, ubu ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda.

Abakunzi b’umukino wa Tennis mu mpera z’iki cyumweru bahuriye i Nyarutarama bihera ijisho ihangana ry’abakinnyi beza kurusha abandi mu Rwanda muri uyu mukino.

Iri rushanwa ryiswe ‘Cimerwa Tennis Tournament’ ryateguwe na Nyarutarama Tennis Club ku bufatanye na Cimerwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda ‘RTF’.

Ryitabiriwe na benshi barimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’umuvugizi wa Leta, Dr Richard Sezibera, usanzwe ari umunyamuryango wa Nyarutarama Tennis Club.

Mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga ku mukino wa nyuma bakinnye seti imwe gusa, aho irushanwa ryegukanywe na Kaningo Christian atsinze Rwabukumba Jean Paul amanota 6-5.

Mu babigize umwuga Havugimana Olivier wegukanye Tennis Rwanda Open 2016 na 2017 yaratunguwe atsindirwa muri ½, nubwo ariwe wahabwaga amahirwe yo kwegukana irushanwa bituma ku mukino wa nyuma hagera Yannick Muvunyi utamenyereye amarushanwa, wahanganye na Niyigena Etienne.

Niyigena ntabwo byamugoye kuko yamutsinze seti ebyiri ku busa, ku manota 6-3 6-3, atangira neza umwaka w’imikino bituma ahiga kwegukana amarushanwa akomeye arimo na Tennis Rwanda Open 2019.

Etienne Niyigena yabwiye abanyamakuru ati “Ntabwo byangoye cyane kuko nakinaga n’umukinnyi (Yannick Muvunyi) kandi utaramenyera amarushanwa cyane. Nari nifitiye icyizere ariko ntibyambujije gukoresha imbaraga nyinshi kuko usibye iri rushanwa ntangiriyeho, ndifuza no kwitwara neza mu yandi nzakina muri uyu mwaka arimo n’ayo nzahanganamo n’abanyamahanga nka Rwanda Open.”

Uyu mukinnyi wegukanye iri rushanwa rifungura umwaka w’imikino muri Tennis mu Rwanda aratanga icyizere kuko yavutse tariki 7 Nzeri mu 1998.

Abageze mu zabukuru nabo bitabiriye iri rushanwa
Abatarabigize umwuga bo bakina bishimisha
Abitwaye neza mu byiciro bitandukanye
Bhekizitha W. Mthembu uyobora uruganda rwa Cimerwa yashimiye abitabiriye iri rushanwa
Dr Sezibara asanzwe ari umunyamuryango wa Nyarutarama Tennis Club
Ibikombe n'ibindi bihembo birimo imipira yo gukina ya Tennis byari biteganyijwe muri Cimerwa Tennis Tournament
Kassim Ntageruka (ibumoso) uyobora RTF nawe yari ahari
Muvunyi Yannick yakoresheje imbaraga nyinshi ariko arushwa ubunararibonye
Niyigena Etienne yegukanye irushanwa rya Tennis rifungura umwaka w'imikino 2019
Niyigena Etienne wabaye uwa mbere mu babigize umwuga yahembwe ibihumbi 100 Frw
Niyigena Etienne yemeza ko iri rushanwa rimubereye urufunguzo rugana ku ntsinzi muri 2019 aho azitabira amarushanwa menshi
Umulisa Joselyne niwe wabaye uwa mbere mu bagore

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza