Uyu musore wari umaze amezi umunani mu Misiri muri Extreme Tennis Academy yo mu Mujyi wa Ismailia, yashimwe na Bethel University yamubengutse mu marushanwa yari yitabiriye muri icyo gihugu ya Ismailia na Hurghada Challenger 2022.
Mugisha w’imyaka 20, yasinye amasezerano y’imyaka itanu aho azajya afatanya gukina n’amasomo y’ikoranabuhanga.
Mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko ari inzozi zibaye impamo.
Yagize ati “Ni inzozi zibaye impamo kuko kuva kera narotaga kuzakina hanze y’u Rwanda. Ngiye gukina mbifatanya n’amasomo ku buryo nziteza imbere ndetse n’igihugu cyanjye.”
Mugisha ni umwe mu bakinnyi bakiri bato batanga icyizere. Yatwaye irushanwa ryo Kwita Izina 2016, atsindirwa ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open na Kwibuka Tennis Tournament 2017.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!